Kimenyi Yves na Muyango bari mu myiteguro yo kwakira imfura yabo

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu na Kiyovu Sports, Kimenyi Yves n’umukunzi we Uwase Muyango baritegura kubona umwana wabo wa mbere.

Kimyenyi Yves na Miss Muyango ni bamwe mu bafite abantu benshi babakurikira ku mbuga nkoranyambaga

Tariki ya 28 Gashyantare uyu mwaka Kimyenyi Yves yasabye Muyango ko yamubera umugore we ibi bizwi nko gutera ivi.

Ni umuhango wabereye muri Gasabo mu Murenge wa Gisozi mu Busitani bwa Centerpiece hafi ya Kaminuza ya ULK aho yamusabye kuzamubera umugore.

Uwase Muyango wegukanye ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri 2019 (Miss Photogenic 2019), amakuru UMUSESEKE wamenye ni uko atwite akaba yitegura kubyara umwana w’imfura ye na Kimenyi Yves.

Muri Kanama  2019 nibwo aba bombi bashyize ku mugaragaro ko bakundana, hari nyuma y’uko Kimenyi Yves atandukanye na Diddy d’Or.

Kuva icyo gihe, Kimenyi Yves na Muyango ntibagiye bahisha ko bakundana cyane cyane binyuze ku mitoma bateranaga ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Gicurasi 2020, byavuzwe cyane ko aba bombi bagiye gukora  ubukwe ndetse ari na yo mpamvu Kimenyi Yves yatandukanye na Rayon Sports akerekeza muri Kiyovu Sports kuko yari yiteguye kumuha amafaranga akaba yategura ubukwe bwe.

Mu Ukuboza 2019, Kimenyi Yves yavuze  ko n’ubwo abantu bamenye urukundo rwabo muri Kanama 2019 ariko bari bamaze nk’amezi abiri bakundana ariko bari baramenyanye mbere.

Yagize ati “Hari hashize igihe gito, hari igihe ikintu kiba gito ariko kigahita kikuzamo vuba vuba, ntabwo byatinze kumenyekana cyane kuko kugira ngo bijye hanze byari bimaze nk’ukwezi n’igice cyangwa 2, ni ukuvuga ko kuri twebwe hari intambwe byari bimaze gufata.  

- Advertisement -

Twari dusanzwe tuvugana ariko guhura twahuriye muri anniversaire y’umushuti we ariko njye ni we nari ngiye kureba mpita nikomereza.”

Aba bombi bahura bwa mbere bahuriye mu isabukuru y’umukobwa wari inshuti yabo bombi batangira kugenda bavugana biza kuvamo urukundo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW