Kirehe: Abana bazwi nk’abamarine babaye ikibazo ku bacururiza Nyakarambi ‘ngo barabiba’

webmaster webmaster

Abacuruzi bakorera mu isoko rya Nyakarambi riherereye mu Karere ka Kirehe bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana bo mu muhanda bazwi nk’abamarine, ngo kuko babiba ugasanga bibateza igihombo.

Ba marine ngo bacunga umucuruzi arangaye ibyo ari gucuruza bakabiraha bakiruka

Barasaba ko aba bana bakurikiranwa bakavanwa mu isoko ngo kuko usanga bibangamye.

Umwe mu bacururizi witwa Mukamwiza Aneth yagize ati: “Hariho igihe urangara gato ugasanga birukankanye imyenda kandi kuyigaruza biragoranye, icyiza ni uko ubuyobozi bwadufasha bukadukiza aba bana kuko baraduhombeje.”

Undi witwa Mbonera Fracois yagize ati: “Twe turambiwe iby’aba bana kuko buri gihe tubimenyesha inzego zibishinzwe ariko ntacyo bakora ngo babace muri iri soko bagire aho bajyanwa kuko batumazeho ibyacu.”

Aba bana bazwi ku izina ry’abamarine, usanga hirya no hino mu Mijyi itandukanye babayeho mu buzima bubi, aho abenshi bagaragaza ko atari bo baba barizanye mu mihanda ku bushake ahubwo babiterwa n’bibazo byinshi birimo ku titabwaho mu miryango yabo, ndetese n’amakimbirane arangwa iwabo.

Gusa nanone ngo ubukene nibwo bubatera kwiba aho usanga baranacikirije amashuri.

Umwe muri bo wahinduriwe amazina witwa Kagabo yagize ati : “Jyewe mba nishakira melange nta kindi, niba mwadufasha mudufashe tuve muri uyu muhanda naho ubundi turiba ariko tuba dushaka imibereho natwe.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe buvuga ko bwatangiye gukurikirana iki kibazo, harimo gutegura uburyo aba bana bafatwa bakajyanwa mu bigo bibakurikirana, na cyane ko ngo usanga impamvu yo kuba mu mihanda biba byaratewe n’impamvu nyinshi.

Nsengiyumva Jean Damascene Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu yagize ati : “Nkuko mu bizi abana bose bagomba kurererwa mu muryango.

- Advertisement -

Abana bose bagomba kuva mu muhanda iyo ni politiki y’igihugu cyacu, icyo nababwira ni uko n’ubu turimo turakora inama zitandukanye higwa uburyo aba bana bagomba kuva mu mihanda bakajya mu buzima bubereye abana b’Abanyarwanda.”

Abana bazwi nka abamarine bagenda biyongera mu Mijyi.  Nko mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo cyane cyane muri gare urahabasanga.

Gusa hakaba hagenda hafatwa ingamba zo kubegera hakagira abafashwa gusubizwa mu miryango yabo, abandi bakajyanwa mu bigo bibakurikirana.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Umucuruzi avuga ko basabye ubuyobozi gukemura ikibazo cya bariya bana
Nsengiyumva Jean Damascene Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Kirehe avuga ko hari ingamba bateganya gufata

Abdul NYIRIMANA/ UMUSEKE.RW i Ngoma