Umunya-Uganda wiyitaga Umunyarwanda afatiwe mu bikorwa by’ubutekamutwe

webmaster webmaster

*Yari amaze kwiba Umuhinde amadolari 116,000 $ (asaga miliyoni 116.8Frw).

Mugisha Conary yiyitaga Umunyarwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamweretse Itangazamakuru rumukurikiranyeho ibikorwa by’ubwambuzi bushukana, akaba yabeshyaga ko acuruza zahabu.

Yavugaga ko afite company yohereza ibintu mu mahanga, ashaka isoko i Dubai.

Mugisha yaje kumvikana n’Umuhinde ko azajya amwoherereza zahabu, yari yaramubwiye ko ari Umunyarwanda ukorera mu Rwanda.

Uyu mugabo Mugisha yaje kumvikana na Forex Bureau yo mu Rwanda, abwira Umuhinde ko azajya yohereza amafaranga undi akaba ariho ayasanga.

Umuhinde yari amaze kuyohereza inshuro 3 yose hamwe akaba yari ageze ku madolari 116,000 $ (asaga miliyoni 116.8Frw).

Mugisha yari yarashatse ibyangombwa byose by’uko ari Umunyarwanda ariko RIB ivuga ko ari ibihimbano.

Gusa avuga ko yakoreraga umuntu wari wanamwijeje ko yazamuha 30% by’amafaranga bari bujye bungukamo.
Yavuze ko impamvu yahisemo kujya aza gufatira amafaranga mu Rwanda no kwiyita Umunyarwanda ari uko bari kugirira icyizere cyane u Rwanda.

Avuga ko n’ubundi bakoreraga no mu bindi bice bitandukanye nka Kenya ndetse n’ahandi.

- Advertisement -

Nyuma yo kubereka impapuro mpimbano z’ibyangombwa babyemeye nta kuzuyaza ndetse batangira no kumwoherereza amafaranga nubwo nta zahabu yari afite.

Ati: “Nyuma yo kubona ko mfite ibyangombwa byerekana ko mfite ikigo nkorera n’imyirondoro yanjye, barabyizeye [avuga abi’i Dubai] batangira kutwoherereza amafaranga.”

Avuga ko yafashwe ubwo hari umuntu wari uje ngo bapange ibijyanye no kuza gufata amafaranga i Kigali ariko mu gihe yari aje ahita atabwa muri yombi.

Uyu mugabo wategaga indege akaza gufata amafaranga mu Rwanda, yiyemerera ko ibyo yakoze yabikoreshwaga no gushaka imibereho.

Ku rundi ruhande Umuhinde ufite ibikorwa i Dubai witwa Harish yavuze ko bari bizeye uyu mugabo nk’umuntu bagiye gukorana ariko bategereza imari ya zahabu yari yabizeje barayiheba.

Amaze kubona ko amutengushye niko koherereza impapuro Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (RRA) ngo ibanze irebe ko impapuro bafite zitari impimpano maze RIB nayo itangiza iperereza niko kumuta muri yombi.

Harish yashimye u Rwanda rwihutiye kumukurikiranira ikibazo kandi avuga ko arwizera cyane mu kurwanya ibyaha.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uyu mugabo yari asanzwe akorana n’abandi na bo bagishakishwa.

Yasabye abantu ko babanza kujya bashishoza bakagira amakenga mbere yo gukorana ubucuruzi n’abantu batazi.

Mugisha akurikiranyweho ibyaha birimo Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, Gukoresha inyandiko mpimbano, Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo no Kwiyitirira umwirondoro.

Ibi byaha bishobora guhanishwa igihano kiri hagati y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka icumi ndetse n’ihazabu ya Miliyoni eshatu y’amafaranga y’u Rwanda ariko zitarenze icumi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW