Me Ntaganda Bernrd yavuze ko umuntu wageze iwe nta burwayi bwo mu mutwe afite ko ahubwo ari umugizi wa nabi washatse guhungabanya umutekano we.
Ibi abitangaje mu gihe mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 16 Kamena mu Murenge wa Nyakabanda, mu Kagari ka Nyakabanda mu Mudugudu wa Akinkware, havuzwe inkuru y’umugabo wagendaga ku ngo z’abantu abakomangira, harimo n’urwa Me Ntagana Bernard, abasaba gukingura.
Ibyo bibaye, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye inkuru zivuga ko Me Ntaganda yatewe n’abantu bashobora kuba ari abo mu nzego z’umutekano.
Ubwo abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) bageraga kwa Ntaganda, bakoze iperereza ryabo muri ako gace ngo hamenyekane uwagerageje guhungabanya umutekano we, basanga uri umuntu wari usanzwe ufite uburwayi bwo mu mutwe wakomangaga amusaba gukingura.
RIB ivuga uwakomangiye Me Ntaganda yajyanywe mu Bitaro byita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe i Ndera kugira ngo akorerwe isuzuma hamenyekane niba afite uburwayi.
Amakuru avuga ko uwo muntu yaje muri ako gace atuyemo avuye i Masaka aho asanzwe abana n’umugore bashakanye banabyaranye abana babiri. Ndetse ko yari yateje akavuyo asaba abo mu muryango we kumuha amafaranga y’itike.
Gusa Me Ntaganda Bernard we avuga ko umuntu waje iwe asanga nta kibazo cyo mu mutwe yari afite kuko nta kintu na kimwe yigeze yangiza.
Ati “Ni umuntu waje nka saa moya n’igice za mu gitondo, akubita urugi rwo ku irembo arinjira. Ariko icyo gihe nabonaga hari abandi bantu hanze, nabonaga bashungereye. Yamaze gufungura ajya ku modoka, arafungura biranga, aza akubita urujyi rwo ku nzu ahereye mu ruganiriro, ajya mu gikari. Yamaze iminota hafi 20 asaka iwange.”
Yakomeje agira ati “Ubwo yarasohotse ajya ku irembo, akomeza gusaka n’abo bashungeraga. Umurwayi wo mu mutwe araza mu rugo akamara iminota hafi 20 ntamene ikirahuri cy’imodoka, nta mene ibirahuri by’inzugi?”
- Advertisement -
Ntaganda akavuga ko ibyo bikimara kuba yatabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi ababwira ko yatewe, bageze mu rugo iwe bamubwira ko uwo muntu afite uburwayi bwo mu mutwe.
Yavuze ko amukekaho kuba ukorera inzego z’umutekano waje iwe cyangwa abandi bagizi ba nabi nubwo nta mwenda w’impuzankano iranga urwego na rumwe uwo muntu yari yambaye.
Me Ntaganda Bernard yahoze mu buyobozi bwa PS Imberakuri. Ni rimwe kandi mu mashyaka yahataniye imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora y’Abadepite yabaye muri Nzeli 2013, aho ryari ryatanze abakandida 45 gusa nta mwanya n’umwe ryigeze ritsindira kuko ritabonye amajwi 5% asabwa n’amategeko, cyakora Umuyobozi waryo Mme Mukabunane Christine yabonye umwanya w’Umudepite.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW