Mico The Best yikomye abanywa inzoga nyinshi mu ndirimbo ye nshya ’Amabiya’

Umuhanzi Mico The Best wari umaze iminsi asohora indirimbo ziganisha mu rukundo rwo mu mashuka,  yasohoye indirimbo nshya yise “Amabiya” (inzoga) igaruka ku businzi.

Mico The Best akunze kuvugwaho kuririmba indirimbo zirimo ‘ibishegu’

Kuri uyu wa kane uyu muhanzi akaba yashyize hanze iyi ndirimbo yitwa Amabiya (Beer/Biere) bishatse kuvuga inzoga, akaba ari indirimbo igaruka ku bantu banywa inzoga aho abagira inama yo kugabanya kunywa nyinshi kuko atari nziza.

Hari aho agira ati “Ese twagabanyije Amabiya kuko mbyutse meze nabi, sinzi niba nanaraye iwacu, Amabiya, Amabiya, Amabiya arakwica ukabyuka ushaka andi, Amabiya, Amabiya, Amabiya atera hangover igakizwa n’andi.”

Muri iyi ndirimbo yumvikanye asa n’uca amarenga y’uko inzoga zituma umuntu akora ibintu atateguye.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Madebeat naho amashusho yayo yakozwe na FYZO.

Mico The Best ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Kikac Music ahuriyemo na Danny Vumbi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW