Min Gatabazi  yasabye abahawe inzu kudasubira nyuma ngo basabe Leta kuzibasanira

Kicukiro : Kuri iki Cyumweru mu Mudugudu wa Cyankongi, mu Murenge wa  Masaka  hatashwe inzu 192 zubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, abimuwe mu manegeka n’ibishanga, abatishoboye n’abandi.

Inzu zubatswe mu Mudugudu wa Cyankongi i Masaka

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yagaragaje ko ibibazo abaturage bakunze gusaba  Leta ngo ibakemurire harimo ibyo na bo bakagombye  kugiramo mu kubikemura no kwiteza imbere

Abaturage bahawe inzu mu buhamya batanze bavuga ko bari babayeho mu buzima bugoye cyane bw’ubukode aho abenshi bibazaga aho amafaranga yava kugira ngo bishyure ubukode, bagashima Leta kuba  yabahaye aho gutura.

Somayire Ancilla umukecuru w’imyaka 81 y’amavuko yavuze ko mbere yari afite ikibazo cy’aho kuba rimwe na rimwe yaburaga amafaranga y’ubukode ariko ubu  Leta imaze kumutuza mu nzu nziza na we afite aho gusazira.

Uwambayingabire Marie Louise avuga ko  ashimira Perezida Paul Kagame watakereje ku muturage hanyuma akamukura mu bwigunge yari arimo, abakura mu isoni ry’izina bitwaga imbunzakarago kubera kutagira aho kuba.

Ati ”Mbere nari mbayeho mu buzima bugoye,  uko nabagaho, hari umugabo witwaga John yari yarantije igikoni cyo kubamo noneho umugabo wanjye aza kunta nguma njye nyine, abana bari barataye ishuri kubera kubura ubushobozi, ariko ubu  nariyubatse, mfite ihene ku buryo niteje imbere ubu naragutse bitewe n’inkunga nahabwaga n’inzego z’ibanze.”

Uwambayingabire Marie Louise yakomeje ashimira Leta y’Ubumwe ku bwo kubakura mu buzima bugoye babagamo, ubu akaba yahawe inzu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko gahunda yo kubaka inzu iri mu rwego rwo gukemura ibibazo byari bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Umutesi Solange Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yavuze ko kuba babashije gutuza aba baturage byatewe n’umurongo mwiza Perezida Paul Kagame yabahaye ubwo bakoraga Imihigo y‘umwaka w’ingengo y’imari ya 2019-2020 agasaba by’umwihariko abayobozi b’inzego z’ibanze ko bagomba kwita ku mihigo isubiza ibibazo by’ubuzima bwite n’imibereho myiza y’abaturage.

- Advertisement -

Ati “Nyakubahwa Minisitiri gutuza umuturage birashimishije, ariko icyabiranze by’umwihariko ni ubufatanye bw’Akarere ka Kicukiro n’abaturage  binyuze mu nzego zibahagarariye, harimo Inama Njyanama, nshimire n’inzego z’umuryango RPF-Inkotanyi kuko na zo twarafatanyije kugira ngo twishakemo ibisubizo, tubashe kubonera icumbi aba baturage.”

Umutesi Solange yaboneyeho gushimira abaturage ba Kicukiro kubera ko bemeye kandi bagashyigikira umurongo watanzwe na Perezida Paul Kagame kugira ngo hatagira umuturage wabura aho acumbika.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko imikoranire myiza yabaranze bazakomeza kuyubakiraho kugira ngo bakomeze kwishakamo ibisubizo.

Minisitiri w’ubutegetsi Jean Marie Vianney wari umushitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko aba baturage ubusanzwe batari bafite aho gutura, ariko ubu bafite aho kurambika umusaya nk’uko ubwabo babyivugiye.

Ati “Ubu babonye inzu, izi nzu ni izabo bazifiteho uburenganzira, bagomba kuzifata neza, ntabwo umuturage yaba afite inzu maze ejo ngo azaguhamagare ngo selile yavuyemo, ngo ibati ryapfumutse, oya, inzu ni iye, na we akore uko ashoboye ayigire neza, ayirinde nihagira n’icyangirikamo na we agikore, nicyo dusaba abaturage.”

Minisitiri  Gatabazi yakomeje avuga ko abaturage bakomeje kugaragaza bya bibazo byabo baba bafite, ibyifuzo, bakunze no gusaba Leta ngo ibakorere ibi n’ibi .

Ati ”Ariko abaturage turabibutsa ko na bo bafite inshingan, kuko iyo uhawe inka ufite inshingano yo kuyorora neza, iyo wubakiwe inzu ufite inshingano yo kuyifata neza, iyo ubyaye umwana ufite inshingano yo kumujyana mu ishuri akiga, hari inshingano umuturage afite akwiriye kuba akora kugira ngo akomeze kwiteza imbere, mu yandi magambo umuturage agomba kugira na we uruhare mu bimuteza imbere mu byo akorerwa.” 

Nyuma yo gutaha inzu 192 zo mu Midugudu ya Gicaca na Cyankongi, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu yanatashye ku mugaragaro inzu 8 na zo zitujwemo imiryango 8 itishoboye mu Mudugudu wa Ayabaraya mu Murenge wa Masaka.

Igikorwa cyo kubakira aba baturage cyatwaye asaga Miliyari 1.2 y’amafaranga y’u Rwanda.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Minisitiri Gatabazi aganira n’umwe mu bahawe inzu
Ububakiwe basabwe kugira na bo uruhare bashyira ku nzu zabo igihe zikeneye gusanwa

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

#Rwanda #Kicukiro #MINALOC #gATABAZIjmv