Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yavuze ko ihindagurika ry’ikirere rigira ingaruka zikomeye ku mibereho ya muntu bityo ko abantu bakwiye gusigasira ibidukikije.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021, mu Ishuri Rikuru rya Polisi i Musanze, nibwo Dr Mujawamariya yabivuze, hakaba harimo kubera ibiganiro nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ku mahoro, umutekano n’ubutabera aho hagarukwaga ku kibazo cy’iyangizwa ry’ibidukikije nk’ikibazo gikomeye cy’umutekano muri Africa.
Dr. Mujawamariya Jeanne D’arc yavuze ko ihindagurika ry’ikirere ari ikibazo gikomeye ku mibereho ya muntu bityo ko abantu bakwiye gukomeza kurinda no kurengera ibidukikije.
Yavuze ko mu gihe abantu bazarengera ibidukikije ari nako bazarushaho kugira umutekano usesuye.
Yagize ati “Ihindagurika ry’ikirere ndetse n’ibidukikije biteza ikibazo cy’umutekano kandi bitera ihungabana mu mibereho y’abantu. Ntabwo twabaho nta mutekano kandi ntabwo twabaho nta bidukikije kuko kimwe cyuzuza ikindi.”
URwanda rwafashe ingamba zitandukanye zigamije kurengera ibidukije ari na ko hagabanywa imyuka yoherezwa mu kirere.
Biteganyijwe ko u Rwanda ruzaba rwagabanyije imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38% bitarenze mu mwaka wa 2030.
Ibi nibyo Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), Kabera Juliet avuga ko mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere bigomba guteganywa n’itegeko nshinga mu kubungabunga ibidukikije.
Ati “Mu kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere tugomba kugendera ku biteganywa n’itegeko nshinga mu kubungabunga uburenganzira bwa muntu.”
- Advertisement -
Yakomeje agira ati “Dufite gahunda ndende ya 2050 yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere. Muri 2030 turashaka kuzaba twesheje umuhigo wo kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.”
U Rwanda mu mwaka wa 2020 rwatangaje ko mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ihindagurika ry’ikirere ndetse n’ingaruka zabyo mu myaka 10 iri imbere rukeneye miliyari 11 z’amadolari.
Ni mu gihe mu Mu mwaka wa 2008 mu Rwanda hatangiye gukorwa imodoka zifashisha amashanyarazi ari nako hirindwa izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri peterori hagamijwe kwirinda ubwiyongere bw’imyuka yangiza ikirere.
Si imodoka gusa kuko muri uku kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka na bwo hatangijwe gahunda yo guhindura moto zisanzwe zitwarwa na essence, bakazikuraho moteri bagashyiraho batiri hamwe n’ipine y’inyuma ifite moteri y’amashanyarazi byose hagamijwe gukomeza kurengera ibidukikije.
Ni gahunda yatangijwe mu mwaka wa 2019 na Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), hamwe n’abikorera.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW