Urugereko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rurasubukuru urubanza ruregwamo Mme Yvonne Idamange Iryamugwiza.
Kuri uyu wa 15 Kamena 2021 nibwo Iryamugwiza Yvonne Idamange uregwa ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gutesha agaciro inzibutso za Jenoside hashyinguye imibiri yabazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ibindi aburana.
Amakuru ava ku rukiko aravuga ko Mme Idamange yanze kwinjira mu cyumba cy’iburanisha cya Gereza ya Mageragere afunguyemo ngo aburanire ku ikoranabuhanga (Video Conference), ni mu gihe ariko abunganira Idamange bandikiye Urukiko basaba ko urubanza rwabera ku ikoranabuhanga cyangwa iburanisha rigasubikwa.
Urukiko ruri Nyanza rwavugishije Idamange avuga ko atitabira iburanisha kuko ashaka ko urubanza rugomba kubera i Kigali imbona nkubone aho kubera ku ikoranabuhanga.
Urukiko rwamusabye ko yajya kuvugana n’abunganizi be bakabiganiraho na we abasubiza ko yari akiryamye bityo bamutegereza.
Urukiko rwategereje ko Idamange abonana n’abunganizi be bakaganira mu gihe kirenga isaha maze inteko iburanisha igizwe n’Abacamanza batatu ni umwanditsi w’urukiko ivuga ko uregwa n’abunganizi be batitabye kubera ko Idamange yari yavuze ko atazaburanira ku ikoranabuhanga.
Urukiko rwemeza ko iburanisha risubistwe kugira ngo ahabwe amahirwe yo kuzisobanura we ubwe.
Idamange wamenyekanye cyane kuri YouTube yaherukaga kwitabira urugereko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ku wa 12 Gicurasi 2021 yasabaga ko adakwiye kuburanira ku ikoranabuhanga ahubwo ko akwiye kuburana imbonankubone kandi mu Mujyi wa Kigali nk’uko byagenze kuri Paul Rusesabagana.
Urukiko rwafashe umwanzuro ko Idamange agomba kuza kuburanira i Nyanza imbonankubone kuko ibyo agereranya bya Rusesabagana ntaho bihuriye, kuko dosiye ya Rusesabagana ihuriramo abantu 21.
- Advertisement -
Iburanisha ritaha ry’urubanza rwa Mme Idamange Iryamugwiza Yvonne rizasubukuwa ku wa 22/06/2021.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA