Mu mugezi w’Akanyaru harohowemo umurambo w’umwana

webmaster webmaster

Nyanza: Mu Mudugudu wa Kigali, mu Kagari ka Kanyinya mu Murenge wa Busoro hasanzwe umurambo w’umwana wo mu Karere ka Gisagara.

Amakuru yatanzwe  n’abaturage ni uko babonye umurambo w’umwana w’umuhungu witwa Jean Paul Mutuyimana w’imyaka 15  y’amavuko.

Uyu mwana ngo  akomoka mu Mudugudu wa Hemba, mu Kagari ka Nyabitare mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka  Gisagara

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko umurambo wa nyakwigendera wabonywe mu mugezi.

Ati “Ni abarobyi barobaga amafi mu mugezi w’Akanyaru babonye uwo murambo dukeka ko ari uwo mu Karere ka Gisagara kuko hari abantu ejo barangishaga umwana.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko nyakwigendera  yabuze ejo ubwo yari yagiye kuragira ihene ntiyagaruka, ababonye uwo murambo bavuze ko nta gikomere wari ufite.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

- Advertisement -