Mu Rwanda hatangijwe imishinga igamije kurandura ikinyabutabire cya Merikire

webmaster webmaster

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Kamena 2021, muri Lemigo Hotel i Kigali habereye inama ijyanye no gutangiza ku mugaragaro imishinga ije gufasha Leta y’u Rwanda gushyira mu bikorwa amasezerano ya Minimata yo kurwanya ikinyabutabire cya Merikire (Mercure) u Rwanda rwashyizeho umukono.

Hunguranywe ibitekerezo kw’iranduka rya Merikire

Ni igikorwa cyitabiriwe n’ibigo bikorana n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) umunsi ku munsi mu kubungabunga ibidukikije, iyi nama yafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera.

Abitabiriye iyi nama beretswe uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu guhangana n’ikinyabutabire cya Merikire, berekwa uruhare rwabo ndetse n’urw’inkunga z’amahanga zihabwa u Rwanda ku kurwanya iki kinyabutabire gihitana ubuzima bwa benshi ku isi.

Abashakashatsi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bagaragaje ko iki kinyabutabire hari aho cyiganje mu Rwanda nko mu kiyaga cya Kivu, ahacukurwa amabuye y’agaciro, inganda nini n’into ndetse no muri bimwe mu bicuruzwa biva mu mahanga.

Abo mu kigo kigenzura ubuziranenge, RSB bavuze ko hari ingano y’ikinyabutabire cya Merikire iri mu biribwa biri ku isoko, iki kigo kivuga ko mu Rwanda hatazwi ingano ya Merikire ihari ariko iyi mishinga yatangijwe ku mugaragaro akaba ari bimwe mu bisubizo bizagaragaza ingano ya Morekire n’uko yakwirindwa.

Umuhoza Patrick, Umukozi ushinzwe amasezerano ajyanye n’ibidukikije, avuga ko mu Rwanda ikinyabutabire cya Merikire gihari ariko Abanyarwanda benshi nta bumenyi buhagije bagifiteho.

Ati ” byagaragaye ko ikinyabutabire cya Merikire gifite ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu kandi igaragara ahantu hatandukanye, benshi mu banyarwanda bakaba badasobanukiwe iby’iki kinyabutabire.”

Umuhoza Patrick akomeza avuga ko uyu mushinga uzamara imyaka ibiri witezwe impinduka zirimo gufata ibyemezo kw’irandurwa cyangwa igabanuka rya Merikire ku butaka bw’ u Rwanda.

Umuhoza Patrick avuga ko uyu mushinga uzagera hirya no hino mu Gihugu.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Juliet Kabera, yavuze ko iyi mishinga ije kugira ngo u Rwanda rushyire mu bikorwa amasezarano y’ubufatanye n’ibindi bihugu kugira ngo harandurwe cyangwa habeho igabanuka ku ihumanya ry’ibidukikije byangiza ubuzima bw’abantu.

- Advertisement -

Ku kinyabutabire cya Merikire yagize ati “  Tunywa amazi yagezemo Merikire ku kigero kirenze icyo umubiri wacu wakwakira nariya mafi turya aba afite Morekire, urumva dukwiriye gushyira hamwe tukayirwanya “

Juliet Kabera avuga ko Abanyarwanda bakwiriye kuzamura ubumenyi bakamenya ko Merikire yanduza ubuzima bakamenya n’ibikorwa bya muntu byatera ikwirakwira ryayo.

Ati “Uyu mushinga ugiye kudufasha dukore ubwo bugenzuzi bwimbitse tumenye aho iri noneho dukore gahunda ku rwego rw’Igihugu kugira ngo tubashe kuyikura mu bidukikije.”

Amasezerano Mpuzamahanga ya Minimata ku kurwanya Merikire, u Rwanda rwayashyizeho umukono kuwa 29 Kamena 2017, ku ikubitiro REMA, ivuga ko uyu mushinga watangijwe uyu munsi, mu mezi atatu ya mbere uzagaragaza ingano ya Morekire iri mu Rwanda.

Kabera Juliet avuga ko Merikire ikusanywa mu Rwanda uduce twayo batwohereza mu bihugu bifite ikoranabuhanga ryisumbuye bakayikoramo ibikoresho bitandukanye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW