Perezida Emmanuel Macron yakubiswe urushyi ruremereye ku itama

webmaster webmaster

Polisi mu gihugu cy’Ubufaransa yataye muri yombi abantu babiri nyuma y’uko umwe mu bigaragambya yivuye mu mitsi agakubita Perezida Emmanuel Macron urushyi ruremereye ku itama.

Perezida Emmanuel Macron yakubitiwe mu gace ka Drome

Byabaye mu ruzinduko Perezida Emmanuel Macron yakoreye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’Ubufaransa mu gace ka Drome.

Video yerekana umugabo wambaye umupira usanzwe, amadarubindi n’umwenda upfutse isura asakuza mbere yo guceka urushyi mu ku musaya wa Perezida Macron.

Perezida Emmanuel Macron yasuye Akarere ka Drome ngo aganire n’abakora muri restora ndetse n’abanyeshuri ku bijyanye n’uburyo ubuzima bugenda busubira ku murongo nyuma yo koroshya ingamba zo kwirinda Covid-19.

Bisa n’aho Perezida Emmanuel Macron yegera abantu bari ku muhanda agira ngo abasuhuze, uwo mugabo akamuhereza akaboko nyuma bikavamo kumukubita urushyi ku itama.

Uriya mugabo ababyumvise yavuze amagombo yakoreshwaga n’abamagana ubwami kera ngo “Montjoie Saint Denis”.

Ako kanya abashinzwe umutekano wa Perezida bahita batabara, bagafata wa mugabo ndetse bagahungisha Perezida.

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwo muri kariya gace rivuga ko umugabo wakubise Perezida wa Repubulika, ndetse n’undi umwe mu bigaragambyaga bafashwe bakaba bari kubazwa ku bijyanye na biriya.

Ahagana ku isaha ya saa saba z’amanywa n’iminota 15 (11h15 UTC/GMT), nibwo Perezida Macron yinjiye mu modoka amaze gusura ishuri ryisumbuye, nyuma aza kuvamo ajya kureba abasabaga ko asohoka mu ishuri nibwo biriya byo kumukubita byabaye nk’uko itangazo ribivuga.

- Advertisement -

Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa, Jean Castex yamaganye kiriya gikorwa avuga ko kigamije kurwanya demokarasi.

Yabwiye Abadepite ati “Politiki ntabwo ishobora kuba urubuga rw’imvururu, amagambo ashotora, cyangwa ibikorwa by’ubushotoranyi.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: DW

UMUSEKE.RW