Mu Turere 8 n’Umujyi wa Kigali hashyizweho ingamba zihariye zirimo gufunga amashuri n’insengero

webmaster webmaster

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo ririmo ingamba nshya zo kwirinda COVID-19 zitangira kubahirizwa tariki 01 Nyakanga 2021 mu Turere 8 tw’igihugu turimo n’Umujyi wa Kigali, muri utwo Turere n’Umujyi wa Kigali amashuri azahita afungwa, n’insengero ndetse n’Ibiro bya Leta n’iby’abikorera.

Uturere twa Musanze, Burera na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Rubavu, Rutsiro mu Ntara y’Iburengera zuba na Rwamagana na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’Umujyi wa Kigali ni byo byashyiriweho ingamba zihariye.

Ingamba nshya muri utu Turere twavuzwe zirimo kuba ingendo zibujijwe nyuma ya saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (18h00) kugeza saa kumi za mu gitondo (04h00 a.m). Ibiro bya Leta n’ibiro by’abikorera birafungwa kimwe n’amashuri n’insengero.

Muri iri tangazo, harimo ko abakozi bose bazakorera mu rugo uretse abatanga serivise zihutirwa bisaba ko bajya aho bazitangira.

Ibirori ibyo ari byo byose birabujijwe yaba ibibera mu ngo n’ahandi aho ari ho hose, resitora na zo zemerewe gukora ariko zitanga ibyo abantu batwara gukoresha iwabo.

Izi ngamba nshya zizongera gusuzuma nyuma y’Ibyumweru bibiri.

Mu bindi bice by’igihugu na ho ingenzo zemewe kuva saa kumi za mugitondo (04h00 a.m) kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ibikorwa bikajya bifungwa saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00).

https://p3g.7a0.myftpupload.com/covid-19-yishe-abantu-7-abanduye-bashya-ni-757.html

 

- Advertisement -

Soma itangazo ryose

UMUSEKE.RW