Munyenyezi yongeye kwitaba Urukiko asaba kuziregura mu Cyongereza “kuko Ikinyarwanda kimugora”

Munyenyezi Beatrice yongeye kwitaba Urukiko yumvikana arusaba ko rwazamufasha rukamwemerera kwiregura kuri bimwe mu byaha aregwa akoresheje ururimi rw’Icyongereza kuko ari rwo rwamworohera.

Ku ya 10 Gicurasi 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Kuri uyu wa 08 Kamena 2021, ni bwo uyu mugore yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ubujurire ku ifunga n’ifungurwa bw’agateganyo nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 10 Gicurasi 2021.

Munyenyezi Beatrice, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, yagaragaye imbere y’Abacamanza mu mpuzankano ziranga imfungwa n’abagororwa mu Rwanda.

Ni urubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, aho Munyenyezi yari ari kuri Gereza ya Nyarugenge, Inteko iburanisha uru rubanza yo iri ku Rukiko.

Umucamanza yatangiye aha ijambo uruhande rw’abaregwa ari na bo bajuriye, Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Mme Munyenyezi mu mategeko atanga imbogamizi z’uko ubwo bajuririraga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwabahaye itariki yo kuzaburana ihabanye cyane n’iy’uyu munsi.

Me Buhuru yavuze ko bari babwiwe ko bazaburana ku wa 11 Kamena 2021, ko ibyo kuburana ku wa 8 Kamena 2021 byazanywe n’Ubushinjacyaha ko kandi butasobanuye impamvu bwahinduye itariki.

Yongeyeho ko kuburanira muri Gereza bibagora kubera ingamba zashyizweho zo kwirinda Covid-19 zisaba kubanza kwipimisha kandi ibisubizo bikaba biboneka bitinze.

Izi mbogamizi ni zo Me Buhuru yashingiyeho avuga ko umukiriya we atiteguye kuburana uyu munsi, aheraho asaba Urukiko ko yazazanwa akaburana ari kumwe n’abunganizi be kuko ari bwo buryo bwiza bwatuma babona ubutabera bifuza.

Munyenyezi yahawe umwanya ngo agire icyo yongera ku byari bimanze kuvugwa n’umwunganira, ahita abwira Umucamanza ko na we icyifuzo cye kidahabanye n’icy’umwunganizi we.

- Advertisement -

Yongeyeho ko urukiko niba rubimwemereye rwazamufasha bimwe mu byaha aregwa akazabyireguraho akoresheje ururimi rw’Icyongereza kuko ari rwo rwamworehera, ashimangira ko “Ikinyarwanda cyamunaniye.”

Umucamanza yahise amubwira ko yazihangana akaburana mu Kinyarwanda kuko ari rwo rurimi rukoreshwa mu Rukiko, amwemerera ko niba hari dosiye afite ziri mu Cyongereza yazafashwa zigashyirwa mu Kinyarwanda.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo bwongera ku byari bimanze kuvugwa n’abaregwa buvuga ko urukiko rutaha ishingiro ibyo bavuze, bunyomoza ibyari byatanzwe nk’imbogamizi ku baregwa.

Bwavuze ko abunganira Munyenyezi ku wa 3 Kamena 2021 bari bazi neza ko uru rubanza rugomba kuba ku wa 8 Kamena 2021, bityo ko bakagombye kuba baripimishije Covid-19 mbere, buvuga ko gusaba kurwimura ari ugutinza urubanza.

Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yavuze ko ruzasubukurwa ku wa 11 Kamena 2021, saa mbiri za mu gitondo.

Ibyaha Munyenyezi akurikiranyweho birimo icyo Kwica nk’icyaha cya Jenoside, Gucura umugambi wo gukora Jenoside, Gutegura Jenoside, Gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside, Kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’Ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Ku wa Gatanu tariki ya 16 Mata 2021, ni bwo Munyenyezi yagejejwe i Kigali n’abakozi babiri b’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Amerika bamushyikiriza uru rwego ku ruhande rw’u Rwanda.

Yagejejwe i Kigali n’abakozi babiri b’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Amerika bamushyikiriza uru rwego ku ruhande rw’u Rwanda.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

UMUSEKE.RW