Ngoma/Rukumberi: Barishimira intambwe bagezeho mu bumwe n’ubwiyunge

webmaster webmaster

Mu Murenge wa Rukumberi, mu Karere ka Ngoma, hateguwe ibiganiro by’isanamitima ku bufatanye na Komisiyo y’ubumwe n’Ubwiyunge, aho abitabiriye ibi biganiro ari abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abayikoze hagamijwe ko bagira amasomo n’inyigisho bakuramo.

Uyu yitwa Mufozi Faustin ni umwe mu batanze Imbabazi kubamwiciye umuryango muri Jenoside

Bamwe mu bakoze Jenoside batuye muri uyu Murenge barangije igifungo bavuga ko ari intambwe ikomeye imaze guterwa kubona begerana n’abo bahekuye bagasabana imbabazi kandi bakazihabwa.

Uwitwa Uwimana Athanase utuye mu Kagari ka Rubago, mu Mudugudu wa Nyagitabire muri uyu Murenge yafunzwe imyaka 10 azira ibyaha bya Jenoside.

Yagize ati: “Muri ibi biganiro nkuyemo amasomo meza, nkaba narireze nemera icyaha, nsaba imbabazi Leta y’ubumwe irazimpa, none uyu munsi naje no gusaba imbabazi uwo niciye, yazimpaye n’abaturage bose na bo nakoreye icyo cyaha cya jenoside.”

Cishahayo Augustin na we utuye muri aka kagari ka Rubago yafunzwe imyaka na we 10. Ati: “Gusaba imbabazi ni ubutwari bukomeye, ariko ubwo nazibasabye abo nahemukiye ubu ndumva mbohotse, nkaba nshimira Leta y’ubumwe yaduhurije muri ibi biganiro tugasabana imbabazi ubu twabaye umwe ntarwikekwe nk’uko twabaga twumva tudatuje.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo muri uyu Murenge, na bo bashima intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge aho bavuga ko babohotse bagatanga imbabazi ku babahemukiye.

Mufozi Faustin yagize ati: “Ndashima intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge nshimira aba bemeye gusaba imbabazi ariko hari abandi batabyumva, bitewe no kwikeka, ariko ubundi abakunze kwirega bakemera icyaha, ndabona bari mu nzira nziza ubu turabanye.”

Rubandwa Petero warokokeye muri uyu Murenge yagize ati: “Nagiye mbabarira abandi yaba abaje n’abadahari, hari uwitwa Sebahire nababariye si na we wenyine nababariye abantu bose bakoze jenoside bitwaga Abahutu icyo gihe, ariko ubu ngubu tukagira ngo babe abantu b’Imana bareke umutima w’ubunyamaswa.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukumberi bushimangira ko abanyarukumberi babanye neza, kandi ko ubumwe n’ubwiyunge buri gutera intambwe.

- Advertisement -

Mbarushimana Ildephonse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yagize ati: “Kugeza ubu nababwira ko abanyarukuberi babanye neza, ndetse kugeza ubu nagahunda ziba zigenewe abatishoboye n’izindi gahunda za Leta nka Girinka n’izindi bose bazihabwa kimwe muri rusange kandi bose barazishimira, ntawe ushobora kugira ipfunwe ngo uyu ni uyu, bose babyumva kimwe muri rusange kandi turabona bigenda bitanga umusaruro.”

Kugeza ubu muri uyu Murenge wa Rukumberi abemeye gutera intwabwe yo gusaba imbabazi abo bahemukiye muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basaga 150 akaba ari umubare ugenda wiyongera aho ubuyobozi bw’Umurenge buteganya gushyiraho clubs zigamije kongera uyu mubare.

Uyu ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukumberi avuga ko ubumwe n’ubwiyunge buri gutera intambwe

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Abdul NYIRIMANA / UMUSEKE i Ngoma