Rusizi: Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana we w’imyaka 13

webmaster webmaster

Umugabo witwa Felix w’imyaka 45 ukora akazi k’ubushoferi ku rukiko afunzwe akurikiranyweho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 13.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaba (RIB) ruvuga ko akurikiranyweho icyo cyaha afungiye kuri RIB station ya Kamembe.

RIB ivuga ko umugore we na we akurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome ariko ntabwo afunzwe.

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaba (RIB), Dr. MURANGIRA B Thierry yagize ati “Uyu mugabo ari gukurikiranwaho icyaha cyo gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko, yafashwe ku wa 23 Kamena 2021.”

Amakuru yamenyekanye ni uko ngo umwana hari abo yaganirije ko Se ajya amusambanya.

Dr MURANGIRA Thierry yakomeje avuga ko umwana yari yarabibwiye Nyina ariko ntiyabyitaho, ntiyanatanga amakuru “kandi se yarabimukoreye igihe kirekire.”

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha avuga ko ingingo ya 133 y’Igitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano iteganya igifungo cy’imyaka hagati ya 20 na 25 ku muntu usambanya umwana uri munsi y’imyaka 14.

RIB ivuga ko kuba uwakarinze umwana ari we umugirira nabi bibabaje, igasaba Ababyeyi gusubira ku nshingano zo kureba abana babarinda kubasambanya.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

MUHIRE Donatien /UMUSEKE.RW i Rusizi