Nyagatare: Abagore bakora ubuhinzi barifuza gukorana n’Ikigega Nzahurabukungu

webmaster webmaster

Abagore bakora ubuhinzi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko Leta y’u Rwanda n’Ikigega cy’Igihugu cyo kuzahura ubukungu, bakwiriye kwerekeza amaso ku bakora umwuga w’ubuhinzi kuko bubumbatiye ubukungu bw’Igihugu.

Abagore bakora ubuhinzi i Nyagatare barifuza gukorana n’Ikigega Nzahurabukungu.

Aba bagore bavuga ibi bashingiye ko ubuhinzi bwaba inzira yihuse yo kuzahura ubukungu bw’Igihugu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Kuva Covid-19 yagera ku butaka bw’u Rwanda, rwakomeje gushaka uko rwakwigobotora ikibazo cy’ihungabana mu bukungu hashyirwaho Ikigega Nzahurabukungu kigamije kuzamura imishinga y’ubucuruzi yagizweho ingaruka na Covid-19, kikaba gikorana n’ibigo by’imari n’amabanki mu gutanga inguzanyo zo gufasha Abacuruzi na ba rwiyemezamirimo kuzahura ibikorwa byagizweho ingaruka na Covid-19.

Abaganiriye na UMUSEKE bakora umwuga w’ubuhinzi muri Nyagatare, bavuga ko bamenye ko hari Ikigega Nzahurabukungu cyashyizweho bakaba bifuza gukorana na cyo kugira ngo barusheho gutera imbere.

Akimana Leonille wo mu Kagali ka Nsheke mu Murenge wa Nyagatare, avuga ko ubuhinzi bwe bumufasha kwishyura amafaranga y’ishuri ry’abana ndetse akaba abukuramo amafaranga amufasha mu bucuruzi buciriritse akorera muri Nsheke.

Ati “Ubuhinzi bukozwe kinyamwuga butunga umuntu kandi bugateza imbere ubukungu bw’Igihugu.”

Avuga ko bisaba gushora imari mu bikorwa by’ubuhinzi kuko bubumbatiye indi mirimo yose itunganya ibifitanye isano n’ibiribwa.

Yagize ati “Abahinzi akenshi badufata nk’abantu baciriritse, icyo kigega kiduhe amafaranga dukore tuzabishyura neza.”

Ku nguzanyo itangwa n’Ikigega cyo kuzahura ubukungu, uwitwa Komugisha Jane wo mu Murenge wa Karangazi, avuga ko n’ubwo atazi uko gikora azegera SACCO akabaza amakuru akareba ko yashora mu buhinzi bwe.

- Advertisement -

Ati “Nzegera SACCO mbabaze numve ko bampa inguzanyo maze nagure ubuhinzi bwanjye.”

Hari uwo mu Murenge wa Rwimiyaga uvuga ko nyuma y’uko Covid-19 ishegeshe ubucuruzi yakoraga yahise ajya mu buhinzi, ubu yiteguye gusarura ibigori yahinze kuri hegitari enye yizera ko bizamufasha kongera kwiyubaka.

Yagize ati “Hano hari ubutaka butabyazwa umusaruro ukwiye kandi ubuhinzi ni ishoramari ryiza, ibyo nakoraga narabiretse naka inguzanyo muri Banki nshora mu buhinzi, urabona nditegura gusarura.”

Asaba Ikigega Nzahurabukungu gufasha abahinzi kuko byagira akamaro bikongera ibyoherezwa mu mahanga n’ubwo hakirimo imbogamizi nyinshi.

Yashimangiye ko mu gihe ibindi bikorwa byahagararaga ubuhinzi bwo bwari bwemerewe gukorwa, bishimangira uko ari ingirakamaro mu buzima bwa buri munsi.

Aba bagore basaba ko habaho ingamba zo kongerera ubumenyi abagore bakora ubuhinzi buciriritse, ari na bo benshi bagaragara mu buhinzi, bityo bakabona uburyo bubafasha mu guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19.

70 % by’Abanyarwanda bakora umurimo w’ubuhinzi byumvikana ko buramutse bwubakiweho ubukungu bishobora no kugabanya umubare w’abashomeri biyongereye bitewe n’uko abantu benshi batakaje imirimo mu bihe bya Covid-19.

Abahinzi basabwa gukora umurimo w’ubuhinzi bawukunze bitari ukuwukora nk’amaburakindi kuko ubuhinzi bukozwe neza buteza imbere nyirabwo ndetse n’Igihugu muri rusange.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW