Rusizi: Uko ubwambuzi bushukana bwahageze kera, ikoranabuhanga ryaza bukavukamo ‘Abameni’

webmaster webmaster

*Ngo hari ibyo igihe cyageze abashukanyi batangira kugurisha injangwe bazise Ingwe!
*Mu myaka ya kera abashukanyi babeshyaga ab’i Rusizi ko bagurisha imiti itanga ubukire

Mu Karere ka Rusizi hakomeje kwamamara ubushukanyi bw’abantu baka amafaranga abandi bifashishije ikoranabuhanga bibumbiye mu mutwe wiyise ‘Abameni’, abaturage bavuga ko ibijyanye n’ubushukanyi atari bishya muri Rusizi.

RIB ivuga ko itazihanganira ‘ABAMENI’ bibisha ikoranabuhanga rya Telefone.

Abashukanyi baka abantu amafaranga bifashishije ikoranabuhanga biganje mu Mirenge ya Gashonga, Nkungu na Nyakarenzo, ubushukanyi busa nk’ubu ngo si ubwa vuba bwatangiye mu myaka ya kera.

Hari umwe mu baturage wabwiye UMUSEKE ko ubushukanyi muri Rusizi bwatangiye hagati ya 1962 na 1965, mbere ngo ubuyobozi ntibwashyiraga imbaraga mu kurwanya bene ibyo bikorwa,  byaje gukura bimera nk’umurage.

Uyu muturage avuga ko mu 1962 na 1965 byatangiye nk’ubupfumu, ngo babeshyaga abantu ko batanga imiti ituma bagira amahirwe yo gukira ariko uwatangaga amafaranga ngo ahabwe iyo miti byarangiraga yimyije imoso atayibonye.

Mu 1970 byahinduye isura, abashukanyi batangira kugurisha injangwe bazise Ingwe.

Yakomeje avuga ko byaje gukomera, ubu bushukanyi bwambuka umupaka bwerekeza muri Zaire yahindutse RD Congo, aba batekamutwe batangiye kugurisha inzoka zo mu gihuru ku Banyekongo bababeshya ko zizahinduka Isata.

Ati “Baragiye bajya mu ishyamba rya Nyiragukunze i Nyakabuye bafatamo inzoka zitajya zikura bakaziha Abanyekongo bagategereza ko zikura bagaheba.”

Usibye iyo mitwe yo kubeshya Abanyekongo, haje kwaduka ubushukanyi bw’ibuye babeshyaga ko ari zahabu, bukeye bakoresha amacupa bitaga Amakarabiya maze si ukurya ifaranga bararihekenya.

- Advertisement -

Hari umusaza wo mu Murenge wa Nyakarenzo wagize ati “Ibintu by’ubushukanyi wagira ngo byabaye umurage hano iwacu.”

 

Ubushukanyi bwajyanye n’ikoranabuhanga haduka “Abameni”

Nyuma y’ayo moko y’ubushukanyi yacucuye abantu utwabo, ubu muri Rusizi hagezweho abitwa Abameni bajujubije Igihugu cyose bakoresheje Telefoni ngendanwa.

Abameni bahitamo nimero za telefoni z’abantu bakoherezaho ubutumwa bugufi (SMS) bubamenyesha ko hari amafaranga ageze kuri konti yabo ya Mobile Money.

Nyuma bahamagara nyiri iyo nimero boherejeho ubutumwa bw’ubusa bamubeshya ko hari amafaranga yayobeye kuri telefoni ye bakamusaba kuyasubiza. Iyo uwasabwe kuyasubiza adashishoje ngo arebe amafaranga niba koko yageze kuri konti ye agahita “ayasubiza”, aya mafaranga ahita ava kuri konti ye ya Mobile Money bakaba baramwibye!

Iyo bumvise uwo bahamagaye arimo gushidikanya, bamwoherereza ubundi butumwa bugufi buvuga ko ikigo cy’itumanaho kigiye gufunga nimero ye bakamubeshya gukurikiza amabwiriza bamuha yo gushyiramo imibare muri telefoni ye kugira ngo batayifunga, yabikora bakaba baramwibye na bwo!

Iyo uvumbuye ko bashaka kukwiba baguhundagazaho ibitutsi bagahita bakupa telefoni.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB) ruburira abatuye mu Mirenge ya Gashonga, Nkungu na Nyakarenzo ko abishora mu bushukanyi bw’Abameni ko batazacika amategeko.

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Murangira B Thierry  asaba Abanyarwanda muri rusange kugira amakenga ko nta wukwiriye kwizera ibyo umuntu atazi amubwiye ngo ahite amwoherereza amafaranga.

Ati “Abanyarwanda dutunge agatoki ahari kubera ibi byaha, abo mu Mirenge ya Nyakarenzo,Gashonga na Nkungu bagomba guhaguruka bagafatanya n’ubuyobozi bakarwanya umwambaro mubi bambitswe nabo bashukanyi.”

Abakora ibikorwa by’ubushukanyi baburirwa kujya mu bindi byabateza imbere aho gutekereza ko bazatungwa n’ibivuye mu bikorwa by’ubwesikoro.

Ingingo ya 224 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange umutwe wayo uvuga gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, uwahamijwe icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo ugamije kugirira nabi abantu  cyangwa ibyabo iyo abihamijwe n’urukiko ahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarengeje imyaka 10.

Naho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ,iyo babihamijwe n’urukiko bahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarengeje imyaka 3 ndetse hakiyongeraho ihazabu ya miriyoni 3 kugera kuri miriyoni 5.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW /Rusizi