Nyanza: Ihagarara ry’igitaramo ‘I Nyanza Twataramye’ ryateje igihombo kuva ku mahoteli kugera ku banyonzi

webmaster webmaster

Mu Kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu kabiri, taliki ya 29 Kamena 2021, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yavuze ko igihombo COVID 19 yateje, cyatumye  amafaranga  ”Nyanza Twataramye” yahaga abanyamahoteli kugera no ku banyonzi ahagarara.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko aka Karere gashingiye ku muco n’amateka.

Nyanza twataramye ni igitaramo gishingiye ku muco n’amateka bivuga uko abanyarwanda  babayeho.

Iki gitaramo kandi cyahuzaga abantu barenga ibihumbi 3 bakarara inkera.

Ubuyobozi buvuga ko kuba cyari kimaze imyaka 6 gitangiye, abataramaga bahasigaga amafaranga menshi kandi akagera ku bantu batandukanye barimo abafite amahoteli, amacumbi, abatwara abagenzi mu modoka,moto, ndetse n’abanyonga amagare.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye Itangazamakuru ko Akarere abereye Umuyobozi kubakiye ku bukerarugendo bushingiye ku mateka n’Umuco.

Ntazinda yagize ati:”COVID 19 mu byo yabangamiye harimo na Nyanza twataramye kandi yateje igihombo  abatuye uyu Mujyi  ndetse icyuho ni kinini ntabwo nabasha kugishyira mu mibare”

Ntazinda avuga ko amafaranga abo bacuruzi bose binjizaga aturutse kuri Nyanza twataramye yatumaga n’imisoro Akarere kinjiza  iboneka neza.

Ati:”Umwaka ushize wa 2020 Nyanza twataramye  twayikoreye kuri Televiziyo abantu bayizagamo ntabwo babashije kuhagera bitewe n’iki cyorezo”

Udahemuka Callixte avuga ko ku ruhande rw’abamotari batwaraga abagenzi kuva saa kumi n’ebyiri igitaramo kitangiye, bakageza saa sita bagikora.

- Advertisement -

Yagize ati:”Hoteli dufite n’amacumbi byuzuraga abashyitsi baje muri icyo gitaramo”

Nyanza twataramye muri aka Karere,  yatangiye mu mwaka wa 2014,  ni igitaramo kibanziriza umuganura uba mu kwezi kwa Kanama buri mwaka, Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko kuba imibare y’abanduye COVID 19 irimo gutumbagira ku muvuduko wo hejuru, bishobora kongera  kuburizamo iyi gahunda ya Nyanza twataramye uyu mwaka wa 2021.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyanza.