Nitudakomeza kwirinda, na Guma mu Rugo ishobora kuzaba – Dr Edouard  Ngirente

webmaster webmaster

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente  yavuze  ko mu mubwiriza mashya yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena agena ingamba nshya zo kwirinda icyorezo Coronavirus hari hakwiye gushyirwaho gahunda ya Guma mu Rugo ariko Guverinoma yashyize ku munzani.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente

Ibi yabitangje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021 mu kiganiro n’Itangazamakuru  cyagarukagaga ku ngamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus zashyiriweho Umujyi wa Kigali n’Uturere 8 twiganjemo ubwandu bushya bwa Covid-19.

Ni ikiganiro cyari  cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Dan Munyuza,  Minitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, na  Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney.

Asubiza ikibazo cy’Umunyamakuru wari umubajije icyigenderwaho mu guhindura imyanzuro, Minisitiri w’Inetbe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko kubera imibare igenda ihindagurika kandi yiyongera bigoye kugenzura icyorezo cya Coronavirus, ariko ko haba hakozwe ubushakshatsi ku mibare itangazwa umunsi ku wundi ari na yo itanga ishusho mu gufata ibyemezo.

Minisitiri w’Intebe yavuze kandi ko hatarebwa urwego rumwe gusa ko ahubwo harebwa imibereho y’abaturage muri rusange.

Ati “Ntabwo ari ibyemezo bireba urwego rw’ubuzima gusa, tureba urwego rw’ubuzima ariko tukareba n’ubuzima busanzwe, imibereho y’abaturage, tukavuga duti ese abaturage barabaho bate?”

Akomoza ku bantu bifuzaga ko hatabaho Guma mu Rugo, yavuze ko Leta atari yo igena Guma mu Rugo ko ahubwo harebwa no ku  ngaruka zishobora kuba ku muturage.

Ati “Hari abakomeje kuvuga ngo muturinde Guma mu Rugo. Ntabwo ari twe tuyibarinda  nk’aho ari Leta ibagenera Guma mu Rugo. Tubishyira ku munzani tukavuga ngo, ese Guma mu Rugo ibaye biragira ingaruka zihe no ku mibereho isanzwe?”

Yakomeje ati “Rero kuvuga ngo mwishyiraho Guma mu Rugo, ntabwo ari ukubarinda, ni ugushyira ku munzani ibi byose, Mutumva ko kuba tutayishyizeho ari uko mwabidusabye. Hoya, nayo yashobokaga ariko dushyira kumunzani. Nitudakomeza kwirinda, na Guma mu Rugo ishobora kuzaba bitewe n’uko imibare yazamutse.”

- Advertisement -

Minisitiri w’Intebe yasabye abaturarge kugira uruhare mu gukomeza kurwanya icyorezo cya Coronavirus abasaba  kumva kimwe ibyemezo  byose bifatwa. Yanasabye  kandi  by’umwihariko  abantu kwirinda kwanduza abandi babishaka.

Muri iki kiganiro kandi Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yatangaje ko icyorezo cya COVID-19 kiri kugenda gifata indi ntera mu Rwanda, aho umubare w’abarwayi bari mu Bitaro bya Nyarugenge wavuye kuri 20 ugera ku 127 ndetse n’umwuka bakenera ku munsi wikuba inshuro 10.

Dr Ngamije yavuze ko ubwandu bwa COVID-19 bwikubye inshuro enye kuva mu ntangiriro za Kamena 2021.

Ati “Uretse kwiyongera kw’abarwayi, ikigaragara ni uko ubwandu bwikubye inshuro nk’enye. Twajyaga dutangaza nk’abantu 50 ku munsi ariko ubu turakabya tukagera kuri 800 ndetse twageze no kuri 900.”

Yakomeje agira ati “Ubundi twajyaga tubona abantu benshi ariko badafite ibimenyetso byatuma bajya kwa muganga. Wasangaga 90% banduye ariko 10 ari bo bafite ibimenyetso byatuma bajya kwivuza.

“Ubu siko bimeze kuko ubu 50 % by’abari kwisuzumishiriza kwa muganga, bava mu rugo bafite ikibazo gituma agenda.”

Iki kiganiro gitangajwe nyuma y’aho imibare ya Minisiteri y’ubuzima itangaza buri munsi igenda izamuka . Imibare iheruka yo kuwa 28 Kamena yerekana ko abarwayi 757 banduye ,abakize ni 182 mu gihe abitabye Imana ari Barindwi.Muri rusange abakirwaye bangana  9,685.

                                              Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW