Uganda: Abantu babiri barashinjwa kwica umushoferi n’umukobwa wa General Katumba

webmaster webmaster

Urukiko rwo muri Uganda rwashinje abagabo babiri icyaha cyo  kwica umushoferi wa Minisitiri ushinzwe ingendo rusange n’ubwikorezi, Gen Katumba Wamala.

Gen Wamala ari kumwe n’umubwa we witabye Imana

Umugabo w’imyaka 38 usanzwe ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto ndetse n’undi w’imyaka 46 bashinjwe kugira uruhare mu iraswa rya Blenda Natongo Wamala umukobwa wa Minisitiri ndetse na Stgt Haruna Kayondo wari umushoferi we.

Urukiko rwabasabiwe kuba bafunzwe bakazitaba ku wa 3  Kanama 2021.

Mu  ntangiriro za Gicurasi, Gen Wamala nibwo yarashwe n’abashakaga kumuhitana, aza gukomereka ku kuboko ajyanwa kuvuzwa mu Bitaro nyuma arakira.

Imodoka ye yarashweho amasasu menshi amwe afata umukobwa we n’umushoferi we bahasiga ubuzima.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/uganda-gen-wamala-yarashwe-nabantu-bari-kuri-moto-umwana-we-bari-kumwe-ahita-apfa.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

- Advertisement -