Ubwoko bushya bwa Covid-19 bwitwa Delta bwatumye Afurika y’Epfo ikaza ingamba

webmaster webmaster

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ingamba mu gihugu mu rwego rwo kwirinda inkubiri ya gatatu ya Coronavirus.

Perezida wa Africa y’Epfo, Cyril Ramaphosa

Zimwe mu ngamba nshya zatangajwe harimo kuba inzoga zibujijwe gucuruzwa ndetse n’ibikorwa bisanzwe bihuza abantu benshi birimo ibya Politiki n’iby’idini mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Guverinoma yatangaje ko ingendo zibujijwe ndetse n’amashuri afunzwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Coronavirus izwi nka Delta yabonetse bwa mbere mu Buhinde, niyo kugeza ubu yiganje muri Afurika y’Epfo ndetse ituma imibare y’abandura ikomeza kwiyongera ijya kungana nk’iyabanje mu kwezi kwa Mutarama .

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize muri iki gihugu habaruwe abanduye bashya 18, 000 n’abahitanwe na Covid-19 bagera kuri 215.

Gahunda yo gukingira abaturage muri iki gihugu iragenda gacye kuko abagera kuri miliyoni 2.5 aribo  bamaze gukingirwa mu bagera kuri miliyoni 59.

Perezida Ramaphosa yavuze ko hategerejwe izindi nkingo mu gihugu mu rwego rwo kongera abafata urukingo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW