Perezida wa mbere wa Zambia, Kenneth Kaunda yapfuye

Mzee Kenneth Kaunda waharaniye ubwigenge bwa Zambia ndetse akayibera Perezida wa mbere, yitabye Imana afite imyaka 97.

Mzee Kenneth Kaunda yari afite imyaka 97

Uyu mukambwe yatabarutse  ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane  aguye mu Bitaro bya gisirikare biri mu murwa Mukuru wa Lusaka, bizwi ku izina rya Maina Soko.

Kugeza ubu ntabwo haratangazwa icyaba cyishe uyu mukambwe gusa hakomeje gutangazwa ko yafashwe n’umusonga maze akihutira kujyanwa mu bitaro.

Kaunda wavutse  ku wa 28 Mata 1924 yabaye impirimbaye  mu guharanira ubwigenge bwa Afurika aho  yahanganye n’Abakoloni b’Abongereza mu gihugu cye.

Ni umwe mu bakomeje gushaka ko Afurika yakwigenga.

Kaunda nyuma y’ibizazane bikomeye no gusohoka gereza yari yarafungiwemo, yaje kuba Perezida w’Igihugu mu 1964 kugera mu 1991.

Mu minsi mike ishize muri iki Cyumweru Perezida wa Zambia, Edgar Lungu yemeje ko Kaunda arembye anamusabira inkunga y’amasengesho.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW