Umwarimukazi wo ku ishuri ribanza ry’Umucyo (EP Umucyo) riherereye mu Murenge wa Mushonyi, Akagari ka Rurara mu Mudugudu wa Gisunzu mu Karere ka Rutsiro, yakubiswe n’umunyeshuri wiga mu mwaka wa Kabiri kuri iryo shuri.
Ibi byabaye ku wa 15 Kamena 2021, mu masaha ya saa munani z’amanywa ubwo umwarimukazi witwa Ruth yasabaga abo yigisha kujya mu ishuri ngo bakurikirane amasomo ariko umwe mu banyeshuri witwa Sulaiman arigomeka.
Nibwo uyu munyeshuri yasunitse umwarimu wari usanzwe ufite inda y’imvutsi agwa hasi maze bimuviramo ikibazo ahita yihutanwa kwa muganga.
Uyu munyeshuri w’imyaka 16 asanzwe yiga mu mwaka wa Kabiri yabikoze mu rwego rwo gutabara inshuti ngo yabonaga zigiye gukubitwa na mwarimu niko guturuka inyuma mwarimu amufata ku ijosi arasunika na we abandagara mu ntebe.
Ibi bibaye uyu mubyeyi yihutannywe ku Kigo Nderabuzima cya Kayove na bo bahita bamwohereza ku Bitaro bikuru bya Murunda.
Umuyobozi Mukuru w’ishuri ribanza ry’Umucyo (EP Umucyo), Habyarimana Gaspard yabwiye UMUSEKE ko haba ku kigo ndetse n’umunyeshuri nta myitwarire idasanzwe nk’iyi yari ihasanzwe ko ahubwo ari ibintu byabagwiririye.
Habyarimana yasabye abanyeshuri kurangwa n’ikinyabupfura kuko ari byo bizatuma bavamo Abayobozi b’ejo hazaza aboneraho gusaba ababyeyi gutanga uburere buboneye ku bana babo.
Ati “Hari imyifatire ikwiriye umwana uri ku ishuri, umwana ufite uko ahabwa uburere kandi buzatuma aba umuntu, tukabereka ko umwana atavamo umuyobozi arwana ahubwo akwiye kwitwara neza. Ababyeyi na bo bakwiye kujya baha uburere buzatuma abana bubaha buri wese.”
- Advertisement -
Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Rutsiro, Niyorurema Damas yavuze ko inzego zitandukanye zishinzwe umutekano ziri gukurikirana iki kibazo bityo ko uyu mwana ashobora kujyanwa mu kigo ngororamuco akajya kugororwa.
Si ubwa mbere humvikana imyitwarire idasanzwe ku banyeshuri barengera bagakubita abarezi babo kuko no mu minsi ishize ku ishuri rya REGA Catholique ryo mu Karere ka Nyabihu, umunyeshuri yakubise ibuye umwarimu amukomeretsa mu gahanga.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW