Serge Iyamuremye yasezereye ubusiribateri

Umuhanzi uririmba indirimo zo kuramya no guhimbaza Imana, Serge Iyamuremye yamaze gusaba no gutwa umukobwa bakundana uba muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Serge Iyamuremye yasabye anakwa Sandrine Uburiza

Serge Iyamuremye yasabye anakwa Sandrine Uburiza ku wa Gatandatu w’icyumweru dusoje tariki 19 Kamena 2021, umuhango wabereye mu Mujyi wa Kigali.

Serge Iyamuremye ibirori bye yabigize ibanga rikomeye ku buryo byamenywe na bake.

Uburiza Sandrine ugiye kuba umugore wa Serge Iyamuremye asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na we ni umuhanzi uririmba izo kuramya no guhimbaza Imana.

Bivugwa ko nyuma y’ubukwe, Iyamuremye azahita asanga umufasha muri Amerika bagaturayo.

Serge Iyamuremye ni umwe mu baramyi bakunzwe cyane mu Rwanda. Azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Arampagije, Biramvura, Yesu Agarutse n’izindi.

Kimwe n’abandi baramyi iby’urukundo rwe yabigize ibanga rikomeye kugeza akoze ubukwe.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW