Sinakomeza guhatiriza – Guy Bukasa asezera abakinnyi ba Rayon Sports

webmaster webmaster

Uwari umutoza mukuru wa Rayon Sports, Guy Bukasa yasezeye abakinnyi b’iyi kipe avuga ko atakomeza guhatiriza, ibi yabitangaje nyuma y’uko Rayon Sports itsinzwe 1-0 na APR FC.

Guy Kirasa yaciye amarenga ko atagifite umwanya muri Rayon Sports

Kuri uyu wa Gatatu  Rayon Sports yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 5 w’amakipe ahatanira igikombe.

Uyu mukino warangiye ari 1-0 cya APR FC cyatsinzwe na Ishimwe Anicet ku munota wa 89.

Nyuma y’uko abakinnyi bageze mu Nzove mu mwiherero, uyu mutoza akaba yasezeye abakinnyi b’iyi kipe ababwira ko atagumya guhatiriza .

Muri Nyakanga 2020 nibwo Guy Bukasa yasinye amasezerano y’imyaka ibiri  yo kuba umutoza mukuru w’iyi kipe.

Muri uyu mwaka w’imikino hakaba haragiye havugwamo ibibazo bya hato na hato n’ubuyobozi bw’iyi aho byavugwaga ko komite itamwifuza aho ngo yagiye ananizwa n’ubuyobozi.

Uyu mutoza ni umwe mu batarishimiye uburyo abakinnyi bahawe agahimbazamusyi kenshi (miliyoni 5 FRW) nyuma yo kurenga icyiciro cy’amatsinda mu gihe staff technique yahawe ibihumbi 500Frw ngo babigabane.

Uyu mwaka w’imikino mu itsinda B, Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC 2-0 banganya uwo kwishyura 1-1. Batsinzwe na Kiyovu Sports 3-2 banganya uwo kwishyura 1-1, batsinze Gasogi United 1-0 ni mu gihe mu mukino wo kwishyura banganyije 1-1. Bazamutse bafite amanota 9.

Mu rugamba rw’igikombe mu cyiciro cy’amakipe 8, Guy Bukasa yari amaze gukina imikino 5 batsinzwemo na APR FC 1-0, AS Kigali 3-1, banganya na Police FC 1-1, Marines FC 1-1 ni mu gihe yatsinze Bugesera FC 3-1.

- Advertisement -

Jean Paul NKURUNZIZA Umuvugizi wa Rayon Sports yabwiye Umuseke ko amakuru yo gusezera kwa Guy Kirasa bayumvise mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ariko ko nta baruwa yanditse ngo ayihe ubuyobozi.

Ati “Amasezerano ye yaganaga ku musozo ariko nta gahunda yo kumwirukana yari ihari, twe nk’ubuyobozi ibyo byo gusezera abakinnyi ntabwo twabyemeza kuko ntarandika ibaruwa ngo ayiduhe. Ubundi amasezerano twari dufitanye avuga ko igihe arangiye abantu bicarana bakareba umusaruro ubundi bakaba bayongera cyangwa agaseswa.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW