Shampiyona y’amakipe arwana no kutamanuka yasojwe, isiga AS Muhanga na Sunrise FC zimanutse mu cyiciro cya kabiri.
AS Muhanga yari yaramaze kumanuka yaje kwiyungwaho na Sunrise FC nyuma yo gutsindwa na Gorilla FC 2-1.
Sunrise FC imanutse mu cyiciro cya kabiri yari yazamutsemo muri 2014.
Mu yindi mikino yabaye Gasogi United yatsinze Kiyovu Sports 1-0, Etincelles FC itsinda Musanze FC 3-1 na Mukura VS itsinda AS Muhanga 3-0.
Kiyovu Sports isoje ifite amanota 13, Musanze, Gasogi, Etincelles zifite 12, Mukura VS yo ifite 11, Gorilla FC ifite 10, Sunrise FC isoje ifite amanota 9 mu gihe AS Muhanga ifite ubusa.
Muri Rusange umwaka w’imikino mu mupira w’amaguru mu Rwanda, usize APR FC itwaye igikombe idatsizwe umukino n’umwe mu gihe mukeba, Rayon Sports irangije shamiyona iri ku mwanya wa 7, AS Kigali irangije ku mwanya wa 2.
APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Champions League mu gihe AS Kigali izahagarari u Rwanda muri CAF Confederation Cup.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
UMUSEKE.RW