The Ben & Pamela: Pamela ati “Ntewe ishema n’uyu mugabo” undi ati  “ndagukunda”

Nyuma y’uko Uwicyeza Pamela agaragaje ibyiyumviro bye ku mukunzi we The Ben, yahise amusubiza ko amukunda.

Aba bombi The Ben na Pamela ntibagihisha amarangamutima umwe afite ku wundi

The Ben na Uwicyeza bamaze iminsi bagaragaza ko bari mu munyenga w’urukundo. Yifashishije ifoto ari kumwe na The Ben, abinyujije kuri Instagram Stories ye, Uwicyeza yavuze ko atewe ishema n’umugabo The Ben ari we.

Ati ”Ntewe ishema n’uyu mugabo mubona, ndagushimira cyane! Imana iragukunda cyane Mugisha.”

The Ben na we yahise amusubiza mu ijambo rimwe ati ”ndagukunda”.

Uwicyeza Pamella, umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, urukundo rwe na The Ben rumaze igihe ruvugwa mu itangazamakuru.

Uyu mukobwa yakunze kugenda agaragaza ko ari mu rukundo n’uyu muhanzi bitewe n’amagambo agenda atangaza ku mbuga nkoranyambaga ze.

Pamela abona The Ben nk’umugabo umubereye
Ku mbuga nkoranyambaga cyane Instagram bakunze guterana imitoma

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

- Advertisement -