Ubufaransa: MK Isacco yateguje indirimbo yakozwe naba Producers Mpuzamahanga

Umuhanzi MK ISACCO yateguje abakunzi be amashusho y’indirimbo ye nshya yakozwe naba Producers Mpuzamahanga barimo abakorera indirimbo Maitre Gyms n’abandi bahanzi bakomeye ku isi.

MK Isacco avuga ko iri ku rwego Mpuzamahanga

MK Isacco utuye mu gihugu cy’Ubufaransa,  yari amaze iminsi adashyira hanze indirimbo nshya kubera Covid-19, yavuze ko agiye kumara irungu abakunzi be.

Mu kiganiro na UMUSEKE, MK Isacco yavuze ko yahisemo kuririmba iyi ndirimbo no kuyikorana n’ibyamamare kugira ngo azamure ibendera ry’umuziki Nyarwanda.

Ati “Ubusanzwe buri muhanzi wese aba yifuza kugira umwihariko mu bihangano bye, njye rero nari mbizi ko nashobora kuzamura ibendera ry’u  Rwanda binyuze mu muziki ngaharanira gukunda iby’iwacu byatumye nsanga nakorana n’aba bahanzi, indirimbo iri ku rwego rwiza.”

Iyi ndirimbo izasohoka kuwa 17 Nyakanga 2021, amashusho yafashwe na Julien BMJIZZO, umunyarwanda utuye mu Bubiligi uri mubagezweho mu gutunganya amashusho ku mugabane w’Ubulayi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

‘Move your body’ uyu muhanzi avuga iri mu ndirimbo ze yizera ko izashyira ku gasongero izina rye ku ruhando mpuzamahanga.

MK Isacco yakoranye iyi ndirimbo n’ibyamamare mu rwego rwo guca imvugo ko abahanzi b’abanyarwanda baba muri Diaspora badakorana indirimbo n’aba Producers bakomeye ku rwego Mpuzamahanga.

- Advertisement -

” Nashatse guca iriya myumvire yo kumva ko abahanzi bo muri Diaspora bagomba gukorana n’aba Producers bo mu Rwanda gusa, aba ba Producers tawakoranye hari byinshi bazamfasha ndabyizeye”

MK Isacco yabwiye UMUSEKE, ko iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe naba Producers bakomeye kandi bagezweho mu Bufaransa, bakoze indirimbo z’ibyamamare nka Maitre Gyms, Toofan n’abandi.

Muri iyi ndirimbo nshya, hagaragaramo abakobwa b’ibizungerezi bo muri World Model Agency, iyi Agency irazwi cyane ku mugabane w’ubulayi mu guhanga no kumurika imideli.

Uyu muhanzi wo muri Guinne Konakry bakoranye iyi ndirimbo na MK Isacco afitanye indirimbo na Patoraking ukomoka muri Nigeria.

Amasusho y’iyi ndirimbo yamaze gutunganywa

MK Isacco yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise Malayika ku munsi w’abakundana.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW