Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwatesheje agaciro ubujurire bw’umuhanzi Jay Polly n’abo bareganwa ruvuga ko bakwiriye gukomeza gufungwa mu gihe hagikorwa iperereza ku byo bashinjwa.
Tuyishime Joshua uzwi mu muziki nka Jay Polly n’abo bareganwa barimo murumuna we bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge n’imiti yongera imbaraga mu gutera akabariro izwi nka ‘Puturi’
Jay Polly na bagenzi be bari bajuririye Urukiko nyuma yo kutishimira ibyemezo by’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari rwanzuye ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ku wa 27 Gicurasi 2021 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwaburanishije ubujurire bwa Jay Polly na bagenzi be bari barubwiye ko bafunzwe binyuranyije n’amategeko kandi ko batanemera ibyaha baregwa.
Abaregwa barimo Jay Polly,Iyamuremye Jean Clement,Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidele Benedicto bahakana ibyaha baregwa.
Usibye murumuna wa Jay Polly witwa Iyamuremye Jean Clement abandi bose bahakana icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Iyamuremye yemera ko ari we yajyanye urumogi mu rugo rwa Jay Polly ariko uyu muhanzi n’abo bari kumwe ntabyo bari bazi.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa gufungwa by’agateganyo kugira ngo igihe ubutabera buzajya bubashakira bujye bubabona, ariko kandi kubafunga bikaba n’uburyo bwo kubafasha kuba baretse ibiyobyabwenge no gukomeza iperereza.
Ku wa 20 Gicurasi 2021 nibwo Jay Polly n’abo bareganwa bari bakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo gufungwa by’agateganyo.
- Advertisement -
Icyo gihe umucamanza yavugaga ko urukiko rwasanze ibyo bavuze ko bafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko nta shingiro bifite kuko icyemezo kibafunga gihuye neza n’igihe Umushinjacyaha yabwiye Urukiko.
Urukiko rwari rwavuze kandi ko ubwo abaregwa bafatwaga, Polisi yari igiye kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho kubasaka ibiyobyabwenge. Bityo ngo ntibavuga ko basatswe binyuranyije n’amategeko.
Raporo ya muganga yagaragaje ko ubwo bapimwaga basanzwemo ibiyobyabwenge mu maraso.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW