Uburanga bw’umukunzi wa Patient Bizimana. Baranzwe bwa mbere mu rusengero nk’abitegura kurushinga

Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, Umuhanzi Patient Bizimana na Karamira Uwera Gentille bitegura kurwubaka nk’umugabo n’umugore bombi berekanwe bwa mbere mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church (ERC) Masoro.

Bizimana n’umukobwa watwaye umutima we

Ni igikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Hahamagarwaga couple imwe ku yindi hanyuma hakerekanwa ifoto yabo.

Muri couples zaranzwe zizakora ubukwe uyu mwaka harimo n’iya Patient Bizimana na Uwera Gentille usanzwe atuye muri Leta ya Tennessee muri Amerika.

Nubwo nta tariki iratangazwa y’igihe Patient Bizimana azarongorera, kuba ari mu rutonde rw’abaranzwe ni icyerekana ko uyu mwaka uzasiga atakiri mu busiribateri.

Patient Bizimana yamaze kuba umugabo byemewe n’amategeko kuko yasezeranye na Uwera muri Kamena 2019 mu Karere ka Rubavu.

Ni umuhango wabaye mu bwiru bukomeye, uhezwamo itangazamakuru ndetse no kubona ifoto yabaye ingume.

Uyu muhanzi yavuzwe mu nkuru z’urukundo na bamwe mu bakobwa barimo n’abo basengana.

Uwa nyuma baciye amarenga yo gukundana ni Deborah Uwamahoro Masasu [warushinze], uyu akaba ari umukobwa wa Apôtre Yoshua Ndagijimana Masasu, uyobora Evangelical Restoration Church ku Isi.

Uwamahoro yaje nyuma y’andi makuru yavugaga ko Patient Bizimana yagiranye ibihe byiza mu rukundo ruhishe na Gaby Kamanzi ariko yatangaje ko amufata nk’umuvandimwe we yubaha basangiye itorero ndetse n’umuhamagaro mu murimo w’Imana.

- Advertisement -

Uyu muhanzi kandi yanavuzwe mu rukundo Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane, na we avuga ko batagiranye ubucuti bwimbitse.

Patient Bizimana ni umuramyi umaze gushinga imizi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Umuziki yawutangiye akiri muto, akiyumvamo impano yatangiye kwihatira kwiga gucuranga piano mu rusengero hanyuma bigeze mu 2007 asohora indirimbo ye bwite yitwa ‘Andyohera’ ari nabwo benshi batangiye kumubwira ko afite ijwi ryiza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW