Uganda: Gen Wamala avuze amagambo akomeye ku bamurashe bakica n’umukobwa we

webmaster webmaster

Minisitiri w’Imirimo n’Ubwikorezi muri  Uganda akaba yarahoze ari Umugaba Mukuru w’Inganbo, Gen Edward Katumba Wamala yavuze ko  umugizi wa nabi uheruka kumurasa  Imana igakinga akaboko, azabiryozwa.

Gen Wamala ari kumwe n’umubwa we witabye Imana

Umukobwa we Brenda Nantongo n’umushoferi we baburiye ubuzima muri kiriya gitero cyabaye ku wa Kabiri tariki 1 Kamena 2021.

BBC ivuga ko ababonye biriya biba bavuga ko abamurashe bari abantu bane bari kuri moto.

Gen Wamala yavuze ko uwari ushinzwe kumucungira umutekano, Sgt. Khalid Koboyoit yabanje kurasana n’abo bagizi ba nabi maze akihutira kumukura aho hantu.

Wamala yashimiye umumotari wihutiye kumujyana kwa muganga ubwo amaze kuraswa.

Yongeyeho ko isasu rimwe  yari yarashwe yahise aryikuramo mu gihe irindi yategereje kurikurwamo n’abaganga.

Minisitiri Wamala yashimiye abantu bose bamugezeho kwa muganga, barimo abasirikare baganzi be anashimira abaturage bakomeje kumwereka ko bari kumwe na we mu kababaro.

Ku bishe umukobwa we ndetse n’umushoferi ati “Ndasengera uyu munsi ngo ntuzatinde kugera, ibyihebe byegerageje kunyica, bigatwara ubuzima bw’umukobwa wange Brenda n’umushoferi Haruna, bizagezwe imbere y’ubutabera. Haba ku Mana cyangwa mu gihugu cyanjye.”

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni na we yagize icyo avuga kuri icyo gitero cyagabwe kuri Minisitiri Wamala, aho yahumurije abaturage.

- Advertisement -

Mu myaka ishize nabwo muri iki gihugu hakomeje kugaragara bene ibi bikorwa byakunze kwibasira abayobozi mu idini ya Islam, Abanyapolitiki, abashyigikiye Perezida Museveni  ndetse n’Abayobozi ba Polisi.

Gusa kugeza ubu mu bagize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi  ntawe urakorwaho iperereza cyangwa ngo ashyikirizwe ubutabera.

Gen Wamala yashimiye byimazeyo Ibitaro Medipal International Hospital biri kumwitaho.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW