Ruhango: Abagore n’abagabo baraboneza imbyaro ngo babashe kurera neza abana babyaye

webmaster webmaster

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko 65%  by’abagore bagejeje igihe cyo kuboneza urubyaro babyitabira, mu gihe abagabo 1600 aribo bamaze kuboneza urubyaro.

Umuforomokazi asobanurira umubyeyi akamaro ko kuboneza urubyaro.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko kuba ababyeyi bose bamaze kumva neza akamaro ko kuboneza urubyaro, ari intambwe nziza yo kwishimira.

Habarurema yavuze ko abagore n’abagabo mu Karere hose bangana, kuko abagore ari 50% abagabo bakaba 50%, uyu mubare ubyumvise kimwe ngo byatanga umusaruro.

Ati: ”Gusa hari abagifite imyumvire iri hasi, bumva ko kuboneza urubyaro ari ukwiyima amaboko, bakiyibagiza ko  kubyara abo ushoboye kurera ari ryo terambere igihugu cyifuza.”

Umuyobozi w’Akarere kandi avuga ko ibi byose bigamije kurwanya no gukumira ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ku bana bavuka.

Irakoze Yvette  twasanze ku Kigo Nderabuzima cya Kigoma, yari yazinduwe no kuboneza urubyaro,  avuga ko  atifuza ko ubuzima yabayemo, yaburaga abo azabyara.

Irakoze akavuga ko ku mwana umwe amaze kubyara, azamukurikiza abasha kurera murumuna we.

Ati ”Ntabwo nigeze mbaho neza, kuko aho mbereye umugore aribwo ntangiye kwiga amashuri y’imyuga.”

Uyu mubyeyi yavuze ko atazarenza abana babiri, nubwo  yaba afite ubushobozi bwisumbuye.

- Advertisement -

Usanase Jean Paul avuga ko iyo utaboneje urubyaro, kurya neza  no kwambara utabibona kuko icyo ubonye cyose urwana no kugira ngo ushakire ibyo kurya abana benshi wabyaye.

Yagize ati: ”Tuzongera gukurikiza abana 2 dufite ku myaka itanu.”

Ubushakashatsi bwakozwe mu myaka 5 ishize, bwagaragaje ko imirire mibi iri ku gipimo cyari kuri 41%, uyu munsi bakaba bari kuri 28%.

Abana 8% ku rwego rw’Akarere nibo bari mu ibara ry’umutuku, naho 20% bakaba bari mu muhondo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Irakoze Yvette avuga ko atazarenza abana babiri.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.