Abafite ubumuga batanze impuruza basaba ko  itegeko risobanura ubumuga ryavugururwa  

webmaster webmaster

Ihuriro ry’Imiryango ishinzwe kurengera abafite Ubumuga mu Rwanda (National Union of Disability Organization in Rwanda-NUDOR) ryatangaje ko  itegeko ryo mu mwaka wa 2007 rirengera abafite ubumuga muri rusange rikwiye kuvugururwa kuko rikumira ibindi byiciro by’abafite ubumuga.

Bizimana Dominique, Perezida wa NUDOR (Photo Imvaho Nshya)

Ibi ryabitangeje nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 31 Gicurasi 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika, yemeje Politike nshya irengera abafite ubumuga.

Iri huriro rivuga ko hamaze gukorwa byinshi ndetse n’imibereho ya bamwe mu bafite ubumuga imaze guhinduka gusa, ko hari amategeko amwe n’amwe atarahabwa umurongo.

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Imiryango ishinzwe kurengera abafite Ubumuga mu Rwanda, Bizimana Dominique yabwiye Umuseke ko bishimira intambwe yatewe hajyaho politiki nshya irengera abafite ubumuga gusa ngo hari amwe mu mategeko akeneye kunozwa.

Yavuze ko  ibyiciro by’abafite ubumuga bidakwiye gushingira uko umuntu agaragara, ko ahubwo bikwiye gushingirwa ku nzitizi n’uburenganzira yimwa muri sosiyete.

Ku rundi ruhande yishimira kuba hagiyeho politiki nshya irengera abafite ubumuga ibintu abona nk’igisubizo kizakemura ibibazo uruhuri bagihangana.

Ati “Iyi ni intambwe ya mbere. Hajyagaho amategeko ariko ugasanga hari ikintu kibura, ikintu cyaburaga ni iyi politiki, twizera ko n’ibindi bizagenda bivugururwa.”

Yavuze ko mu bikwiye kwihutirwa ari uko itegeko rya 2007 rirengera abafite ubumuga muri rusange rivugururwa ahanini bitewe n’uburyo ibindi byiciro by’abafite ubumuga bitagaragara.

Ati “Urebye mu itegeko rya 2007 uko basobanura ubumuga, babusobanura bagendeye uko umuntu bamureba, mu buryo bwa kiganga. Kandi ubusobanuro bw’ubumuga ni inzitizi,  bitari uburyo bwa kiganga, uburyo umuntu agaragara. Ubumuga ntabwo ari iby’umuntu areba, ubumuga ni inzitizi ziba zarashyizweho zigatuma atagera ku byo abandi bageraho.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Mu itegeko rya 2007 ibyiciro by’abafite ubumuga bavuga bitanu, ubumuga bw’ingingo, ubwo kutabona, ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ubumuga bwo mu mutwe  hakazamo n’abandi. Abo bandi rero ni byo mu itegeko dushaka ko bihinduka. Mu bandi harimo abafite ubumuga bw’uruhu, abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije, abafite iby’imitekerereze. Ibyo byose twifuza ko byakemuka.”

 

Ku isoko ry’umurimo baracyahezwa…

Bizimana yavuze ko usibye kuba bagitsikamirwa n’amategeko, ku isoko ry’umurimo nabwo bagihezwa.

Ati “Ku isoko ry’umurimo nabwo biracyakomeye. Urareba Politike yihariye y’umurimo ivuga ko ufite ubumuga iyo agiye  gukora ikizami n’abandi iyo banganyije amanota mu gutsinda akazi bagaha ufite ubumuga.”

Ariko aka kantu konyine ntabwo gahagije, kuko ushobora gusaba gukora ikizami, bakagutungura ngo ngwino ukore ikizami kandi ufite ubumuga bwo kutabona, ugasanga nta buryo bwateguwe bwo gukora ikizami harimo imashini yihariye. Rimwe baragusubiza inyuma, cyangwa byagera mu gihe cyo kubazwa (interview)  waba utsinze ugasanga bakuvanyemo.”

Yavuze ko hakubahirizwa amategeko mpuzamahanga arengera abafite ubumuga, ndetse byaba ngombwa igihugu kikarebera ku bindi bihugu biha amahirwe abafite ubumuga.

Ati “Icyo twifuza ni uko twagendera ku  bindi bihugu aho  abantu batanga kazi haba hari n’imyanya y’abafite ubumuga, cyangwa abikorera ku giti cyabo Leta ikareba icyo yigomwa mu bijyanye n’imisoro.”

Mu ibarura ry’abaturage ryo mu mwaka wa 2012 ryagaragaje ko abafite  ubumuga icyo gihe banganaga  na 446,453 mu baturage bangana 10.515,973 muri bo 5% bari mu nsi y’imyaka itanu.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond/ UMUSEKE.RW