RDC: Abantu ibihumbi 500 bafite ibakizo cy’amazi kubera iruka rya Nyiragongo

webmaster webmaster

Umuryango w’Abaganga batagira umupaka Médecins Sans Frontières (MSF) muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo watangaje ko abantu hafi 500 000  bafite ikibazo cy’amazi yo kunywa nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Kuruka kwa Nyiragongo byateye abantu benshi guhunga ingo zabo no kwangirika kw’ibikorwa remezo

MSF yavuze ko kubera ko indwara ya kolera (cholera) isanzwe iboneka muri ako karere kandi iteye inkeke cyane, abatuye mu Mujyi w Goma bakeneye bwangu amazi yo kunywa .

Kugeza ubu ububiko bw’amazi n’impombo zayo byarangiritse nyuma y’aho  Nyiragongo yarukaga kuva  itariki ya 22  Gicurasi uyu mwaka.

Ni mu gihe abantu babarirwa mu bihumbi amagana, n’ubu ntibarashobora gusubira mu ngo zabo.

Mu nyandiko yasohoye, Magali Roudaut  ukuriye MSF muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yagize ati:

“Aka kanya turimo gufasha ibicyenewe n’abantu bataye ingo zabo, ariko ntabwo bihagije.Turasaba ubufasha bwihuse bw’indi miryango itanga imfashanyo kugira ngo tubashe gufasha abantu”.

MSF yavuze ko amatsinda yayo arimo gutanga ubufasha bw’ubuvuzi mu mujyi wa Sake, uturanye na Goma, “aho abantu bari hagati ya 100.000 na 180.000 bateraniye mu nsengero, amashuri, imisigiti no mu mihanda.”

Umuryngo w’Abibumbye utangza ko Ikirunga cya Nyiragongo, kiri mu ntera ya kilometero 10 uvuye mu mujyi wa Goma, cyarutse amazuku cyangwa amahindure (lava) mu minsi 10 ishize, cyishe  abantu 32.

Iri ruka ryaje gukurikirwa n’umutingito ukomeye  naryo ryasize amagana avuye mu byabo ndetse usenya ibikorwaremezo.

- Advertisement -

Umunyamakuru wa TV 5 Monde aherutse kubaza Perezida Paul Kagame niba u Rwanda na DR.Congo bikeneye inkunga yo kugoboka abagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo n’imitingito yakurikiyeho.

Perezida Paul Kagame yasubije ko buri wese yabyibonera, ko ubushobozi bw’ibi bihugu byombi mu kugoboka bariya baturage no guhangana n’iki kibazo budahagije, asaba ababishoboye bafite inkunga batanga kuyitanga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: BBC

TUYISHIMIRE Raymond/UMUSEKE.RW