Uko La Familia Barber Shop Salon yabaye igicumbi cy’ubwiza ku bagabo n’abagore bayizi

webmaster webmaster

La Familia Barber Shop ni Salon itanga serivisi zitandukanye zijyanye n’ubwiza haba ku bagabo ndetse n’abagore.

La Familia Barber Shop Salon iherereye mu Mujyi wa Kigali mu Nyubako y’iguriro rya Simba Supermarket ku Gishushu

Iyi salon iherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya Bodifa Mercy House ku Gishushu, aho iguriro Simba Supermarket rikorera hateganye neza n’Ingoro y’Inteko ishinga Amategeko.

Dusabemungu Jean Pierre uzwi nka Mike, ashinzwe iyamamazabikorwa muri iyi salon, yabwiye Umuseke ko yaje gukemura ikibazo cy’imikorere itari iya kinyamwuga yagaragaraga mu bakora mu ruganda rw’ubwiza, ndetse yo ikaba ikoresha ibikoresho bigezweho.

REBA VIDEWO HANO HASI

La Familia Barber Shop ifite intego yo kuba Salon ya mbere mu Karere k’Iburasirazuba itanga serivisi zinoze.

Yavuze ko bazanye umwihariko wo gukorera ahantu hagutse mu rwego rwo guha ukwishyira ukizana ababagana ndetse ari nako bubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus gikomeje kugariza isi n’u Rwanda.

Dusabemungu Jean Pierre ati “Twagerageje gushaka umwihariko wo gutandukana n’andi masalon. Urabona mu Rwanda salon ziba ari inzu nto, zegeranye ku buryo ubona abantu babyigana nta bwisanzure  abakiriya bafite. Twe icyo kintu twabanje kugikemura mbere na mbere dushaka ahantu hagutse kandi hameze neza ku buryo buri wese uhinjiye yumva yisanzuye, ameze neza.”

Iyi salon ifite ah’abagabo n’abagore (Face to Face Salon ndetse na La familia bareber shop salon hose usangamo abakozi b’abahanga
La Familia barber shop iherereye mu Mujyi wa Kigali mu Nyubako y’iguriro rya Simba supermarket ku Gishushu

 

- Advertisement -

La Familia Barber shop ikoresha ibikoresho bigezweho…

Dusabemungu yavuze ko mu rwego rwo kurushaho gukora kinyamwuga biyemeje gushaka ibikoresho bigezweho kandi byujuje ubuziranenge.

Ati “Twagerageje gushaka guca mu mpande zishoboka kugira ngo dukoreshe ibikoresho bigezweho, byizewe kandi bizagirira abantu akamaro.”

Bimwe muri ibi bikoresho harimo urwembe rwabugenewe rwogosha abantu bifuza kwiyogoshesha bamaraho neza umusatsi (skinny head), ibikoresho bifasha abantu gukora ubugorora rugingo (massage) y’ijosi mu gihe umaze kogoshwa (SPA machine), imashini zicagingwa  no mu gihe umuriro ubuze zo zigakomeza gukora mu gihe cy’amasaha ari hagati y’umunani n’icumi, amavuta meza  akoreshwa mu musatsi, mask yo mu bwoko bw’amavuta ifasha kubobeza uruhu ndetse igakiza ibiheri byo mu maso n’ibindi…

Iyi salon ifite abakozi bafite ubunararibonye mu kwakira ababagana no kubaha serivise bakeneye kuko babasha kwakira abantu batandukanye baba Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga. Abahakora bazobereye indimi mpuzamahanga.

Face to Face Salon niyo abagore n’abakobwa bajyamo bagatunganywa imisatsi n’inzara kandi mu buryo bwiza

Uhasanga ibikoresho biggezweho biba mu masalon mpuzamahanga

 

Abagore n’abakobwa muri La Familia Barber shop bahawe ijambo…

Dusabemungu avuga ko batatekereje ku bagabo gusa kuko muri iyi salon bafite ikindi gice gifasha abagore n’abakobwa kubasukura imisatsi, gutunganya inzara mu buryo bwiza n’ibindi.

Muri iyi salon y’abagore n’abakobwa yahawe izina rya Face to face salon, usangamo abakobwa basobanutse, bafite ubugwaneza mu kwakira abantu.

Ni abakobwa batanga serivise zitandukanye zo gusuka dreadrocks, guca inzara, gutunganya imisatsi mu buryo butandukanye ari nako banyuzamo bakaganiriza umukiriya.

Ubwo Umuseke wageraga muri iyi nyubako wasanze aba bakobwa bari mu kazi  ko gutunganya abakiriya b’ababakobwa, umukiriya yari yaguwe neza kubera ikiganiro yagiranaga n’umuha serivise.

Ifite abakozi babigize umwuga bogosha inyogosho umuntu yose ashaka

 

La familia yahinduye imibereho y’abakozi…

Dusabemungu yavuze ko kuva  ubwo muri Nzeri 2020 batangiraga gukora, batangiranye abakozi bagera kuri 12 ariko bamaze kugera ku bakozi 18 kandi imibereho yabo yatangiye guhinduka.

Ati “Ubu urwego tugezeho rutandukanye n’urwo twatangiranye, duhemba guhemba neza ku buryo umukozi afata amafaranga ku gihe kandi ukabona umushahara hari icyo umumariye, akabasha gukemura ibibazo ahura na byo mu buzima kuko abakozi bacu bahemberwa kuri konti.”

Kugeza ubu La Familia barber shop ifite ibiro mu Mujyi wa Kigali, ariko ifite intego yo kwagura amarembo ikajya mu Ntara zitandukanye ndetse ikambuka n’imipaka.

Uwifuza kubagana wabasanga aho bakorera ku Gishushu mu nyubako ya Bodifa Mercy House,  aho iguriro Simba Supermarket rikorera.

Wanababona ku rubuga rwabo rwa www.lafamiliabarbershop1.com cyangwa ugahamagara nimero ya telefoni 0785830204, 0788509717.

Bari no ku mbuga nkoranyambaga zabo facebook, instagram, twitter andika lafamiliabaerbershop.

Imashini ifasha abantu kuruhura igice cy’umutwe mu gihe amaze kogoshwa (SPA Machine)

 

Ifite ibintu byose bisabwa ndetse umuntu aba areba televiziyo aho agira uruhare mu gukurikira amakuru yo hirya no hino ndetse no kuryoherwa umuziki mwiza uba uca kuri iyo televiziyo

AMAFOTO@NSHIMIYIMANA Dieudonne/UMUSEKE

TUYISHIMIRE Raymond
UMUSEKE.RW