Umunyemari Nkubiri Alfred yahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, ahanishwa gutanga ihazabu ya Miliyoni 3 Frw no gusubiza Leta amafaranga yayo angana na Miliyari 1,9 Frw ubundi agafungurwa.
Ubushinjacyaha bwaregaga Nkubiri kunyereza ifumbire mvaruganda binyuze mu Kigo cye cya ENAS, aho bwasobanuye ko yagiye ahimba imikono byitwa ko ari iy’abantu bafashe iriya fumbire ntibishyure, ashyiraho n’abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Nkubiri Alfred aregwa hamwe na Nyiramahoro Théopiste bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba inyandiko no kuzikoresha.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Nkuburi guhamywa icyaha n’Urukiko rukamuhanisha igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni 4Frw.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye umwanzuro warwo ruvuga ko uyu munyemari ahamwa n’icyaha, rutegeka ko arekurwa agatanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw akanasubiza Leta miliyari 1,9 Frw.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwagombaga gusoma umwanzuro warwo tariki 19 Gicurasi ariko ariko biza gusubikwa kuko umwanditsi w’inteko yaburanishaga uru rubanza yari yitabiriye urundi rubanza.
Nyiramahoro Théopiste waregwaga hamwe nan KUBIRI we yagizwe umwere ku cyaha cy’ubufatancyaha mu guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano.
Uyu munyemari yaregwa ibyaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha n’ubuhemu. Bifitanye isano n’ibikorwa byo gukwirakwiza ifumbire mvaruganda yakoraga mu Ntara y’Uburasirazuba.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW