Umunyezamu w’Amavubi, Kwizera Olivier yageze mu Rukiko ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge

Mu Rukiko rwa Kicukiro hatangiye urubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ku Munyezamu Kwizera Olivierna bagenzi be bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, uyu mukinnyi w’Amavubi na Rayon Sports yahakanye icyaha aregwa.

Umunyazamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi n’ikipe ya Rayon Sports Kwizera Olivier yahakanye gukoresha ibiyobyabwe

Kwizera Olivier n’itsinda ry’abantu 7 barimo umukinnyi Runanira Amza wakiniye Rayon Sports na Bugesera, batawe muri yombi tariki ya 4 Kamena 2021 bari kwa Kwizera Olivier Kicukiro, RIB ivuga ko bafashwe bari kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Urubanza rwagombaga gutangira saa 8h rwatangiye saa 9h zirenzeho iminota mike, nyuma rwaje gusubikwa by’igihe gito nyuma y’uko ubwo bari bamaze gusomerwa imyirondoro n’ibyo baregwa, basanze hari umwe utari ufite umwunganira mu mategeko aho yari atarahagera.

Abajijwe niba yiburanira asaba ko bategereza umwunganira, bisaba ko urubanza rwaba rusubitswe igihe gito kugira ngo bamutegereze.

Uko ari 8, abagera kuri bane barimo Kwizera Olivier na Runanira Amza bahakanye ibyo baregwa aho bavuze ko uwo munsi batakoresheje ibiyobyabwenge, ni mu gihe abandi babihakanye.

Aba basore bamaze ibyumweru bitatu bafunzwe by’agateganyo kuri Sitasiyo ya RIB Kicukiro.

Amakuru avuga ko bajyanwe gupimwa muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) ibisubizo byo bigaragaza ko Kwizera Olivier mu nkari ze harimo 506ng/ml mu gihe Amza ari 112ng/ml kandi umuntu udakoresha ibiyobyabwenge aba afite 20ng/ml mu mubiri.

Bamwe mu bakinnyi bari baje kumva urubanza rwa Olivier harimo kapiteni wa Police FC, Nsabimana Aimable, Usengimana Faustin, Usabimana Olivier na Mico Justin nabo bakinira Police FC n’umunyezamu wa Espoir FC, Hategekimana Bonheur.

 

- Advertisement -

RIB ivuga iki ku ifungwa rya Kwizera Olivier?

Mu Ntangiriro za Kemana hari amakuru yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ko Kwizera Olivier yaba yarekuwe, yakwijwe n’uwamwiyitiriye kuri Twitter, Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry yabwiye Umuseke ku wa 8 Kamena 2021 ko Kwizera atarekuwe kuko hari ibimenyetso bifatika bituma afunzwe.

Yagize ati “Igihuha cyakiwye ni ukubeshya, RIB ifite ibimenyetso bifatika byemeza ko abo bantu bose uko ari 8 bakoresheje urumogi.”

RIB ivuga ko abantu bakwiye kureka ibiyobyabwenge kuko ibihano byakajijwe kandi hari uburyo bwo kubirwanya buhari ndetse hakaba hari laboratoire ibipima.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha avuga ko abantu hari ubwo bashobora kwibwira ko bakoresha ibiyobyabwenge bihisha kandi hari uburyo bwo kubipima.

Ati “Hari ubwo ushobora kugwa mu ikosa ryo gutwara ikinyabiziga wasinze bagupima basanga ukoresha ibindi biyobyabwenge icyo cyaha ukagikurikiranwaho. Abanywa shisha mwitonde kuko ushobora kugwa mu ikosa bagupima amaraso basanga uyinywa na byo ukabikurikiranwaho.”

 

Icyo amategeko ateganya ku bijyanye no Kunywa Ibiyobyabwenge

INGINGO YA 11 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko:

“Umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Gusa RIB ivuga ko hari iteka rishyira ibiyobyabwenge mu byaha bikomeye, rigahana abatunda n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge.

Riteganya ibihano birimo igifungo kuva ku myaka 7 kugera ku gihano cya Burundu.

Umuntu wafatanywe  IBIYOBYABWENGE BIHAMBAYE; (kokayine, heroyine, urumogi, mugo) ashobora guhanishwa Igifungo cya BURUNDU n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 20 zishobora kugera kuri miliyoni 30Frw.

Umuntu wafatanywe  IBIYOBYABWENGE BIKOMEYE; (mayirungi, shisha, rwiziringa, cigarette électronique) ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25 n’ihazabu ya miliyoni hagati ya 15 na miliyoni 20Frw.

Umuntu wafatanywe BIYOBYABWENGE BYOROHEJE, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 7 n’imyaka 10 no gutanga ihazabu ya miliyoni hagati ya 5 na miliyoni 10Frw.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

#Rwanda #RIB #KwizeraOlivier #APRFC #RayonSports #Amavubi