Urukiko rwanzuye ko Mme Idamange aburanishwa mu muhezo, ahita yihana Inteko imuburanisha

webmaster webmaster

*Avuga ko aharanira ko mu Rwanda habamo Demokarasi
*Asaba ko aburanisha ku mugaragaro kuko ibyo aregwa yabikoreye ku mugaragaro
*Yavuze impamvu yatumye atitabira iburanisha riheruka

Mu rubanza Ubushinjacyaha buregamo Idamange Iryamugwiza Yvonne, burasaba Urukiko ko urubanza rubera mu muhezo, kuri ubu busabe Idamange n’abunganizi be babwiye Urukiko ko batabikozwa.

Mme Idamange yafatiwe Kicukiro aho atuye (Archives)

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ruri I Nyanza, mu Majyepfo y’u Rwanda kuri uyu wa 22 Kanama 2021 rwasubukuye urubanza ruregwamo Idamange Iryamugwiza Yvonne.

Aregwa ibyaha birimo Gutesha agaciro inzibutso za Jenoside, ahashyinguye imibiri yabazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Guteza imvururu muri rubanda n’ibindi.

Mme Idamange yihannye inteko yamuburanishaga avuga ko nta butabera azahabwa nyuma yo gufatwa icyemezo ko aburanishwa mu muhezo.

Idamange yavuze ko nta butabera azahabwa.

Ubushinjacyaha bwatangiye busaba ijambo busaba urukiko ko urubanza buregamo Idamange rwabera mu muhezo, Paul Harindintwali ubuhagarariye yavuze ko bushingira ku miterere y’ibyaha Idamange aregwa n’uburyo byakozwemo n’ingaruka zabyo, akavuga ko ibyo bigaragara ku mbuga nkoranyambaga no muri rubanda.

Bushingiye ku nyandiko Idamange yandikiye Urukiko ku wa 15/06/2021, Ubushinjacyaha buvuga ko bufite impungenge ko iburanisha riramutse ribereye mu ruhame byabera urubuga Idamange agakomeza “poropagande ye yo kwangisha abaturage Leta n’’abayobozi kandi ko ashobora gukomeza gupfobya Jenoside.

Ku nyungu z’umudendezo w’abaturage, Ubushinjacyaha bugasaba ko urubanza rukwiye kubera mu muhezo.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bushingira kandi ku myitwarire ya Idamange kuba ibyo yarezwe yanavuze ku mbuga nkoranyambaga (YouTube) yakongera kubisubiramo mu maso ya rubanda bikica umutekano, bityo ubushinjacyaha bugasanga umuhezo ushoboka ku bw’inyungu z’Abanyarwanda.

 

Idamange n’abunganizi be bateye utwatsi icyifuzo cy’Ubushinjacyaha.

Umucamanza ahaye Ijambo Idamange Iryamugwiza Yvonne yahise agira ati “Ndagira ngo mbwire Urukiko ko kuburanira mu muhezo kuri njye bitashoboka.”

Idamange yavuze ko impamvu ataburanira mu ruhame ari uko ibyo Ubushinjacyaha buvuga ko yakoze yabikoreye mu ruhame bityo akwiye kuburanira mu ruhame aho kuburana ibyo yise “rwihishwa”.

Yabwiye Urukiko ko urubanza rwe ari urw’amaherere kandi afunze binyuranije n’amategeko aho yemeza ko afungiye ubusa, bityo abantu bakwiye kubimenya.

Yabwiye Urukiko ko ashaka gukura abantu mu rujijo ku mpamvu yatumye atitabira iburanisha ryo ku wa 15 /06/2021, ko kuvuga ko yanze kwitaba Urukiko atari byo kuko yamenyeshejwe ko ari buburane amasaha yarenze bityo amakosa yari ay’Urukiko, akavuga ko yandikiye ibaruwa Urukiko taliki 08/06/2021 avuga ko atazaza kuburanira i Nyanza kuko afite impungenge z’umutekano we, kuko ashobora kwicwa (umucamanza ahita amwibutsa ko ari gutandukira kuko bari kuvuga ku ngigo y’uko Ubushinjacyaha bwasabye ko yaburanira mu muhezo).

Idamange ahita akomeza asaba Urukiko ko urubanza rwe rukwiye kubera ku mugaragaro kuko ibyo bamureze bidakwiye kubera mu muhezo.

Ati “Mwemere ko mburanira mu ruhame niba mu Rwanda hari Demokarasi kandi ubutabera bukaba bwigenga.”

Idamange yavuze ko atazasubira inyuma n’iyo yaterwa ubwoba ko agikomeje guharanira Demokarasi kandi afite icyizere ko izagerwaho yemeza ko abaturage nta kibazo bafitanye.

Me Bikotwa Bruce umwe mu bunganira Idamange yavuze ko icyifuzo cy’Ubushinjacyaha kitakwiye guhabwa agaciro yisunze ingingo z’amategeko, yibutsa ko imanza zikwiye kuburanirwa mu ruhame.

Yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha busaba nta ngingo n’imwe bushingiraho ahubwo kuri Me Bikotwa akabona ubushinjacyaha ari uburyo burimo bwo gutinza urubanza.

Ati “Kwemera icyifuzo cy’Ubushinjacyaha cy’uko Idamange aburanira mu muhezo byagira ingaruka kuko ntibyakumvikana neza mu maso y’Abanyarwandab n’isi yose icyo cyifuzo ntigikwiye guhabwa agaciro.”

Urukiko rugiye kwiherera, rwagarutse rufata umwanzuro ko urubanza ruzaba mu muhezo.

Mme Idamange yahise yihana Inteko iburanisha urubanza rwe, avuga ko atizeye ubutabera. Yavuze ko Urukiko rwari kubanza gusuzuma inzitizi ijyanye n’iburabubasha yarugaragarije.

Urubanza rwari kuzakomeza kuri uyu wa Gatatu, ntiruzaba kuko Inteko iruburanisha umuburanyi yayihannye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW