Urukundo rwogere, ubumwe bukomere twizihize ubudasa-Doddy Uwihirwe mu ndirimbo nshya ‘Rwanda’

Doddy Uwihirwe yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yerekana ishusho y’imibanire mu Rwanda nyuma y’imyaka 27 ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse yanajegeje ubuzima bw’igihugu.

Doddy Uwihirwe ukorera umuziki mu gihugu cya Finland.

Ni indirimbo irimo amagambo ahumuriza, asubizamo ibyiringiro kandi anashimira Imana yakomeje kuba hafi Abanyarwanda mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma y’icuraburindi rwanyuzemo.

Mu mwinjiro w’iyi ndirimbo Uwihirwe Doddy yise ‘Rwanda’, aririmba agira ati “Menye impamvu urukundo ari rwo tegeko risumba ayandi, iyo rubuze isi icura umwijima, iyo rubuze biradogera, Rwanda wambera umuhamya.”

Ashimangira ko u Rwanda ari urugero rwiza rwo kurenga urwango ndengakamere ndetse no gutahiriza umugozi umwe nta kwishishanya.

Inyikirizo yayo igira iti “Urukundo rwogere, ubumwe bukomere twizihize ubudasa, ejo hacu ni heza, ..Rwanda nziza,..”

Nyuma y’uko Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, nta cyizere cyo kongera kubaho cyagaragaraga ariko Imana yagize neza, Ubudasa bw’Abanyarwanda bwubatse Igihugu kitavangura abakivuka.

Hari aho agira ati “Ubudasa bw’abantu nibwo bwiza bw’isi yacu, ntibikongere ko hari uwazira uko yavutse, ntibikongere ko hari uwazira uko asa.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Muri iyi ndirimbo, Doddy Uwihirwe utuye mu Gihugu cya Finland ku mugabane w’Uburayi, yafashe amashusho anyuranye agaragaza iterambere ry’Umujyi wa Kigali nk’inyubako ndende ziri kuzamurwa umunsi ku wundi, imihanda igezweho, uburyo Abanyarwanda babanye mu mahoro n’ibindi.

Doddy yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze kugira ngo asobanurire neza abakirebera u Rwanda mu ndorerwamo y’amateka mabi rwanyuzemo ko bibeshya ahubwo ko iki gihugu cyiyubatse mu buryo bukomeye ndetse ko kirangamiye guhangana n’ibindi bihugu mu iterambere.

Ati “Ni indirimbo mvugamo iterambere ry’igihugu, mvugamo uburyo cyanyuze mu bibazo bikomeye nka Jenoside ariko ubu cyariyubatse. Tubigaragaza mu mashusho kugira ngo n’abari mu mahanga babyibonere.”

Avuga ko ari mu mujyo wo gukora indirimbo zirimo ubutumwa bufasha abantu bitandukanye n’abahanzi muri iyi minsi basigaye bibanda ku rukundo ruganisha mu mashuka.

Ni indirimbo yakozwe n’abantu batandukanye mu buryo bw’amajwi harimo Niz Beat na Creative Monkey Oy, igaragaramo uwitwa Tuomas Ericksson acuranga gitari, naho amashusho yafashwe anatunganywa na Great video Int bafatanyije na Eliel Filmz.

Mu rwego rwo kugira ngo ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bugere no kubatumva ikinyarwanda, Doddy yifashishije uwitwa Sosthene. K ashyira amagambo mu cyongereza uyu ni nawe wacuranze gitari muri iyi ndirimbo ubwo yakorwaga.

Mu ndirimbo Doddy Uwihirwe yise ‘Rwanda’, avugamo uburyo iterambere ry’igihugu rimaze kugera ku rwego rukomeye ugereranyije n’aho rwahoze mu myaka 27 ishize. Ngo yayikoze agamije gutanga umusanzu mu gufasha Leta kumvisha abanenga u Rwanda ko ‘rukataje mu kwiyubaka no gushyira hamwe’.

Reba hano amashusho y’indirimbo Rwanda ya Doddy Uwihirwe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW