Abafite ikibazo cy’ibiribwa basabwe gusubiza agatima impembero kuko bazagobokwa

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 Umujyi wa Kigali n’Uturere umunani biri muri gahunda ya Guma mu rugo yongeweho iminsi itanu izagera ku itariki 31 Nyakanga 2021, Leta yahumurije abafite ikibazo cy’ibyo kurya muri iyo minsi ko badakwiye guhangayika.

Ibiribwa byamaze gutegurwa no kugezwa mu Mirenge y’Umujyi wa Kigali bizatangirwamo

Kuri iki Cyumweru Tariki ya 25 Nyakanga 2021, nibwo Guverinoma yasohoye amabwiriza mashya yo gukumira icyorezo cya Covid-19, harimo no kongera igihe cya Guma mu rugo, bityo abari batunzwe no kurya ari uko bavuye mu rugo bahumurijwe kuko bazahabwa ibibatunga muri iyo minsi basabwa kutava mu rugo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, yagize ati “Ntabwo waba warafashije umuntu mu minsi icumi, ngo iminsi itanu ikunanire uhite umurekura, turiteguye ko mu Mujyi wa Kigali ibiryo bigomba kugezwa ku batakaje akazi baryaga ari uko basohotse bakajya gukora. Mu Turere turi muri Guma mu rugo naho bazagobokwa nk’uko byari byakozwe mu minsi icumi ya mbere.”

Minisitiri Gatabazi yasabye Uturere tutari muri Guma mu rugo kugoboka abaturage babo bashonje cyane cyane abarwayi ba Covid-19.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021, Minisitiri Gatabazi yasabye abafatanyabikorwa kugeza ibyo kurya ku babikeneye kandi ku gihe.

Ati “Twiteguye kunganira, abakeneye ibyo kurya turasaba abo bireba bose kureba niba ingano yagenewe buri muryango iwugeraho kandi ku gihe.”

Mu turere turi muri Guma mu rugo hari habaruwe imiryango igera ku bihumbi 35 yahawe ibiryo byo kubagoboka mu gihe cy’iminsi icumi, nayo ikazagoboka muri iki gihe cy’iminsi itanu.

Mu gihe cy’iminsi icumi ya Guma mu rugo, mu Mujyi wa Kigali habarurwaga imiryango igera ku bihumbi 211 yagombaga ku goboka ihabwa ibyo kurya.

- Advertisement -

Kugeza ku cyumweru Tariki ya 25 Nyakanga 2021, imiryango yo mu Mujyi wa Kigali n’uturere umunani turi muri guma mu rugo yari imaze kugobokwa ku kigero cya 95%.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Hon Gatabazi avuga ko abafite ikibazo cy’ibiribwa Leta izabagoboka
Mu minsi 10 ya Guma mu rugo Leta yagobotse abakeneye ibiribwa

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW