Musanze: Bamwe muri ba rwiyemezamurimo b’abagore bakorera mu Karere ka Musanze bavuga ko bishimira inkunga bahawe yo kongera kuzamura ubucuruzi bwabo bwari bwakomwe mu nkokora n’icyorozezo cya Covid-19, igihombo bagize cyari cyabateye gusa naho bafunze imiryango kuri ubu nyuma yo kugobokwa bongeye gukora.
Abaganiriye n’Umuseke bavuga ko kuva Covid-19 yatangira kumvikana mu Rwanda muri Werurwe 2020, yakomye mu nkokora imishinga yabo birukana abakozi batanabahembye, imishinga yabo isubira inyuma.
Kuri ubu barishimira inkunga bahawe ku bufatanye n’Akarere ka Musanze ndetse n’imishinga itandukanye byabafashije kongera gusubukura ibikorwa byabo.
Uwamariya Eva Christine akorera mu Murenge wa Busogo, atunganya imyanda iva mu Karere ka Musanze kose, aho hari iyo abyazamo ifumbire. Avuga ko yatangiye umushinga we mu 2018 akaba yarakoreshaga abakozi 27, akinjiza asaga miliyoni 4Frw.
Aho Covid-19 iziye byabaye ngombwa ko agababanya abakozi asigaza batanu na bo kubahemba ngo byabaga bigoranye, ubu avuga ko kuva yahabwa inkunga ngo yongere azahure umushinga we hari icyo byamufashije.
Yagize ati “Dutangira nta kibazo twari dufite kuko nakoreshaga abakozi 27 bose nabahembaga neza, ariko aho Covid-19 iziye bose baratashye nsigarana batanu, naho ntabahemba neza kuri ubu rero nahawe miliyoni 5Frw bituma mpemba ba bandi nari naragabanyije ndetse ngarura n’abandi ubu ndi gukoresha 15.”
Avuga ko andi mafaranga yayaguzemo imashine yari akeneye.
Uwamariya akomeza avuga ko guhabwa aya mafranga byamufashije kuko yari ageze n’aho abo bakozi batanu asigaranye na bo kubahemba byanze basigaye bakorera ubwitange, batinya gutakaza akazi.
Nubwo gukora bikigoye kubera icyorezo cya Covid-19 kigihari, Uwamariya avuga ko bitameze nka mbere atarahabwa amafaranga yo kongera kubyutsa ubucuruzi bwe.
- Advertisement -
Mukankunsi Florida ni uwo mu Murenge wa Muhoza, avuga ko bakora program za software zijyanye no kwigisha abakora ibizamini byo mu muhanda, bakazishyirira umuntu muri telephone.
Aho Covid-19 iziye ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga byarahagaze, na bo ntibongera kubona abakiliya bituma umushinga we uhomba.
Abakozi yakoreshaga bagera kuri bane (4) bahagaritse akazi kabo, ariko aho aboneye inkunga imikorere yarahindutse.
Yagize ati “Natangiye umushinga wanjye mbona abakiliya kuko ku munsi iyo nagiraga bake ni nka 30, aho icyorezo kiziye amashuri yo kwigisha yarahagaze mbura n’umwe turafunga, gusa aho twaherewe inkunga ya miliyoni 4.5Frw, ubu uko biri turakora abakozi baragarutse tugura n’indi machine twari dukeneye.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew avuga ko ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko, ndetse n’abandi baterankunga batandukanye biyemeje gufasha abagore bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 kugira ngo bakomeze kubafasha mu mishinga yabo.
Yagize ati “Hamwe n’abafatanyabikorwa turimo gufasha abantu bafite imishinga yadindiye kubera Covid-19, kandi hari abo twafashije byagiriye akamaro. Kuri ubu kandi hari n’abandi turimo kubarura ngo na bo babe bahabwa iyo nkunga kuko ni igikorwa kigikomeza.”
Mu Karere ka Musanze bavuga ko hamaze kubarura Koperative zahombejwe na Covid-19 zirenga 100, ubuyobozi buvuga ko abafatanyabikorwa batandukanye barimo BDF ndetse na UNDP bazafatanya kugira abo bafasha bujuje ibisabwa.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UWIMANA Joselyne / UMUSEKE.RW