Abagorozi batemera ko Covid-19 iriho, ntibakozwe gahunda za Leta bafashwe basenga kandi bibujijwe

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nyagatare: Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yafashe abantu 19 bitandukanije n’Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa Karindwi bazwi ku izina ry’abagorozi, barimo basenga kandi amakoranir ahuza abantu benshi ntiyemewe.

Polisi ivuga ko Abagorozi bivanye ku Itorero ry’Abadivantisiti

Aba bantu bafatiwe mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi mu Kagari ka Mbare, Umudugudu wa Karuhoza, bafashwe barimo gusenga binyuranije n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Bafashwe ari abagore 10, abagabo 5 n’abana 4, umukuru muri bo afite imyaka 45 naho umuto afite imyaka 6.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare, Superintendent of Police (SP) Ngabo Jean Marie Vianney  yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu rwuri rw’amatungo y’uwitwa Bayingana David ari naho bashinze shitingi basengeramo kuva mu mwaka wa 2019.

Aba bitwa Abagorozi Urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru ruvuga ko “bafite imyumvire ikomeye cyane ku myemerere ku buryo ibintu byinshi bijyanye na gahunda za Leta batazemera ndetse ntibanemera ko icyorezo cya COVID-19 kiriho.”

SP Ngabo yagize ati “Bariya bantu ntibagira indangamuntu kuko ngo ntibazemera, ntibatanga mitiweri (umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza), abana babo ntibiga, nta n’ubwo bemera amabwiriza ya Leta ajyanye no kurwanya icyorezo cya COVID-19.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare avuga ko bariya bantu bageze muri ruriya rwuri mu 2019 ari 45, ariko bamwe bagiye bacika intege basubira iyo bavuye.

Yavuze ko mu bafashwe harimo 15 baturutse mu Karere ka Ngoma,  babiri (2) baturutse mu Karere ka Bugesera, umwe (1) wavuye mu Karere ka Gasabo, n’undi umwe wavuye mu Karere ka Muhanga.

- Advertisement -

SP Ngabo yakomeje avuga ko Polisi irimo gukomeza kubigisha ibagaragariza ko bagomba gukurikiza gahunda za Leta kuko Leta y’u Rwanda ibifuriza ibyiza ndetse ko bagomba kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuko cyo ntigitoranya usenga n’udasenga.

Yagize ati ”Bariya bantu turimo kubaganiriza tubagaragariza ko ubuyobozi buva ku Mana bityo bakaba bagomba gukurikiza amabwiriza n’amategeko Igihugu kigenderaho. Turabagaragariza ko icyorezo cya COVID-19 kitagira umuntu n’umwe gitoranya ndetse imyifatire yabo yo gusenga begeranye no kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 biri mu bitiza umurindi iki cyorezo.”

Inzego z’ubuzima zafashe ibipimo by’aba bantu uko ari 19 kugira ngo harebwe ko hatarimo abamaze kwandura icyorezo cya COVID-19.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/ruhango-abasore-ninkumi-batangiye-urugendo-rwo-kujya-mu-ijuru-namaguru.html

Aba bantu ntibemera ko icyorezo cya Covid-19 kiriho ndetse gahunda za Leta bavuga ko zitabareba
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW