Abantu batazwi basanze Perezida wa Haiti iwe mu rugo baramwica

webmaster webmaster

Minisitiri w’Intebe w’agateganyo muri Haiti,Dr Claude Joseph yashyize hanze itangazo rivuga ko Perezida w’iki gihugu Jovenel Moise yiciwe iwe mu rugo arashwe.

Perezida Jovenel Moise yarashwe n’abantu batazwi arapfa

Ni mw’itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa gatatu tariki ya 07 Nyakanga 2021 rivuga ko Perezida Jovenel Moise wayoboraga Haiti kuva muri 2016 yishwe arashwe n’abagizi ba nabi bavuga icyesipanyolo.

Mu  itangazo Minisitiri w’Intebe w’agateganyo wa Haiti yashyize hanze yavuze ko ahagana saa saba z’ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 6 Nyakanga, itsinda ry’abantu batazwi ririmo abavuga Icyesipanyolo, bateye urugo rwa Perezida bakamukomeretsa ku buryo byamuviriyemo urupfu.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ubwo Perezida Jovenel Moise yaraswaga agahita apfa, umugore we Martine Marie Etienne Joseph yakomerekejwe n’isasu ariko ubu akaba ari kwitabwaho mu buryo bwose bushoboka.

Haiti ni igihugu kiri muri America yo Hagati, ni kimwe mu bikennye cyane ku Isi gikunze kurangwa na Coup d’Etat, kikaba cyarakolonijwe n’Ubufaransa.

Nyakwigendera Perezida Moise n’umugore we Martine Marie Etienne Joseph

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW