Abantu ni bagabanye ibyatsi-Dr Sabin Nsanzimana aburira abakoresha uburyo bwo kwiyuka

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ubuzima RBC,Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko abantu bari gukoresha uburyo bwo kwiyuka nka bumwe mu buryo bwo kwivura COVID-19 ko bakwiye kubureka kuko bushobora kubagiraho ingaruka.

Dr Sabin Nsanzimana avuga ko abakoresha uburyo bwo kwiyuka bagomba kubyitondera cyane.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2021, ubwo yari mu kiganiro na Radio 1.

Muri raporo ngaruka munsi yerekana uko icyorezo cya Coronavirus gihagaze mu gihugu , yerekana ko uko bwije n’uko bukeye imibare igenda yiyongera.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuwa 22 Nyakanga 2021,yerekana ko mu masaha 24 gusa abantu 11 bishwe nayo bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu gihugu uba 704.Abanduye Coronavirus biyongereyeho 1309 mu bipimo 22.818 byafashwe. Umujyi wa Kigali niwo wugarijwe cyane kuko kugeza ubu muri ayo masaha wari ufite abarwayi 189.

Muri uko kwiyongera gukabije kw’abarwara COVID-19 niho bamwe bahera bakoresha ibyatsi bitandukanye bibwira ko byabavura cyangwa bikayibarinda.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, Dr Nzanzimana Sabin, yavuze ko abantu bakwiye gucika kuri ibyo byatsi bakoresha bibwira ko byabakiza cyangwa byabarinda COVID-191 kuko bishobora kubakururira ibyago.

Yagize ati “Urahura n’abantu bikoreye ibyatsi , usanga abantu bahira bakajya kwiyuka, benshi bakanabinywa, bakabivanga n’indimu nyinshi cyane ahubwo ugasanga abantu byarabangije cyane. Nagira ngo dutange ubutumwa ngo abo bantu bagabanye ibyatsi”

Dr Nsanzimana yavuze ko ababikora batabikora mu buryo bukwiriye cyane ko bataba bazi ikigero cy’ibyo bakwiye gukoresha uko cyingana.

- Advertisement -

Ati “Abantu bajye bashyira no mu nyurabwenge bumve ngo ibi bintu nywa bigamije iki, imbuto n’imboga ,tangawizi nta kibi kirimo kuko byongera agatege umubiri ukaba ubudahangarwa , bukazamukaho gato.”

Dr Nsanzimana yauze ko uburyo abantu bakunze gukoresha bwo kwiyuka bakoresheje ibyatsi atari igisubizo cyiza ku buzima bwabo.

Igisubizo kiri mu gukingira..

Umuyobozi wa RBC,Dr Nsanzimana yavuze ko kuri ubu Igihugu gihanze amaso mu gukingira umubare mwinshi w’abantu kugira ngo icyorezo kibashe gutsindwa.

Ati “Ikintu kizatuma dutsinda COVID-19 ni urukingo kandi inkingo ziragenda ziza.”

URwanda rwateganyije ko ibikorwa byo kugura inkingo no kuzikwirakwiza mu gihugu hose bizatwara miliyoni 120$ kandi bizaba byarangiye mbere y’uko umwaka utaha urangira. Ni mu gihe muri uyu mwaka, nibura uzarangira 30% by’Abanyarwanda bamaze gukingirwa.

Ni mu gihe kandi uyu mwaka uzarangira u Rwanda rwakiriye inkingo izirenga miliyoni 3.5.

Umuyobozi wa RBC yavuze ko mu gihe umubare wifuzwa kuba wamaze gukingirwa utaraboneka abantu bagomba gukomeza kwirinda, bubahiriza amabwiriza yose yashyizweho atangwa n’inzego z’ubuzima agamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Kugeza ubu abantu 418.773 ni bo bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 kuva gahunda yo gutanga urukingo kuri bose yatangira.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW