Barasaba undi Muganga kuri Poste de Santé ya Kabazungu, uhari ati “Aje ntiyabona aho akorera”

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Musanze: Abaturage bagana poste de santé ya Kabazungu yo mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze barasaba ko bahabwa undi Muganga wa kabiri wunganira uhari, umuforomo wayo we avuga ko na we nta bwinyagamburiro afite ku buryo hazanwa undi.

Abagana Poste de Sante ya Kabazungu barayishinza serivise mbi, Umuganga wayo akavuga ko ziterwa no gucumikirwa mu biro by’akagari

Poste de santé ya Kabazungu, iherereye mu Kagari ka Kabazungu, Umurenge wa Musanze, ikorera mu biro by’ako kagari, abayigana bakavuga ko kuba ifite Umuganga umwe bituma bahabwa serivise zitanoze, aho rimwe na rimwe bajya kumwirebera mu rugo, nk’uko babyivugira.

Umwe mu baduhaye amakuru ati “Nageze hano saa moya za mu gitondo none dore saa yine zarenze, ni uko ndwaye iyo mba mfite akabaraga mba nitahiye, iri vuriro ryacu rwose rikwiye undi Muganga kuko kuba ari umwe iyo agiye mu karuhuko cyangwa adahari hasigara hakinze.”

Undi muturage wari kuri iyi poste de santé ya Kabazungu, yavuze ko kuba Umuganga uhakorera ari umwe biri mu bituma bahabwa serivise mbi.

Ati “Akenshi iyo umutegereje ukarambirwa ujya kumwirebera iwe, hari igihe ajya kuruhuka wahagera ukabura ukwakira, bakwiye kuduha undi Muganga cyangwa babiri kuko hari igihe tuhahurira turi benshi tukahatinda. Ari Abaganga babiri umwe mu gihe adahari undi yajya ahasigara kandi natwe byatworohereza.”

Umuganga umwe rukumbi w’iyi poste de santé ya Kabazungu, Rugero Eustache aganira n’UMUSEKE yateruye avuga ko uwo Muganga abaturage basaba ntaho yaza agana kuko na we aho akorera mu Biro by’Akagari atisanzuye yewe akabangamirwa n’akavuyo k’abantu banyuranyuranamo.

Ati “Dukorera mu nyubako y’Akagari, ese uwo mukozi wa kabiri araza akorere he? Dufite ibyumba bitatu gusa, kimwe kibikwamo imiti, ikindi ni isuzumiro, ahandi niho dupfukira ibikomere. Njye mbona dukeneye inyubako  dukoreramo mbere y’Umuganga, abaje kwivuza baba bagongana n’abaje kwaka serivise mu Kagari bigateza akavuyo, bituma nanjye ntakora neza uko bikwiye.”

Rugero Eustache yongeyeho ko bitarenze ukwezi kwa Kanama 2021 undi Muganga ashobora kuba yabonetse, agashimangira ko kubera umubare munini w’aba bagana baje kwivuza bitagendanye n’aho bakorera mu Biro by’Akagari ka Kabazungu, agasaba Akarere ka musanze ko kabashakira inyubako yabo yihariye.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabazungu, Rutabikangwa Emmanuel yemeza ko iki kibazo cyo kubura kwa Muganga kijya kigaragara.

Ati “Kumbaza ko ari ikibazo umbarije ubwende, nawe ukora uri umwe urabyumva ko utahaboneka igihe cyose, hari igihe ajya nko kugura imiti cyangwa akagira indi mpamvu ituma atahaboneka buri gihe, indwara ntiteguza hari igihe umurwayi aza yagiye. Natwe tubona habonetse undi Muganga umwunganira byaba byiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Kamanzi Axelle yemereye UMUSEKE ko iki kibazo cyamenyekanye kandi ko ibiganiro bigeze kure na rwiyemezamirimo ucunga iyi Poste de Santé ya Kabazungu ngo harebwe uko haboneka undi Muganga.

Ati “Turi mu biganiro byo gushyira undi Muforomo kuri iyi poste de santé kugira ngo abaturage babone serivise nziza, kuko ari cyo yahashyiriwe mu rwego rwo kwegereza serivise z’ubuvuzi abaturage.

Ibiganiro bigeze kure kuko ntitwakwemera ko abaturage bahabwa serivise zitanoze, nitubona Umuganga wundi ntacyo afasha tuzashaka ahandi twashyira indi poste de sante.”

Ku kibazo cyo kuba iyi poste de santé ya Kabazungu ikorera mu biro by’Akagari bigateza akavuyo muri iyi nyubako, Mme Kamanzi Axelle yavuze ko ikihutirwaga kwari ukwegereza serivise z’ubuvuzi abaturage.

Ati “Nta kavuyo kaza mu biro by’Akagari kuko buri serivise ifite igihande cyayo, ikihutirwaga cyari ukwegereza serivise z’ubuvuzi hafi y’abaturage, ubu turimo twubaka ibikorwa remezo bitandukanye, iyo poste de santé na yo izashakirwa aho gukorera hayo uko ubushobozi buzaboneka.”

Poste de sante ya Kabazungu icungwa n’abikorera ba One Family Health, aho bafite mu nshingano amavuriro mato nk’aya 10 mu Karere ka Musanze.

Iganwa n’abatuye Akagari ka Kabazungu, n’abandi baturage begereye iyi poste de santé, batuye mu Tugari twa Nyarubuye, Kampanga na Bisoke mu Murenge wa Kinigi, ndetse n’abaturage baturuka mu Kagari ka Mugari mu Murenge wa Shingiro, ari byo bituma haboneka umubare munini w’abayigana.

Akarere ka Musanze gafite Utugari 68, kakagira poste de santé 32. Muri utu Tugari 16 twubatsemo Ibigo Nderabuzima.

Utugari tudafite Poste de Santé tukaba ari 20, Akarere gateganya kuzubaka aya mavuriro mato aho ataragezwa nk’uko gahunda ya Leta y’imyaka 7, NST1 iteganya ko mu 2024 buri Kagari kazaba gafite poste de santé.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW