Abaturage bangirijwe imyaka n’umuyoboro w’amazi hashize umwaka batarahabwa ingurane

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ruhango: Abaturage bo mu Kagari ka Murama n’aka Buhanda mu Murenge wa Bweramana, bavuga ko imyaka yabo yangijwe n’umuyoboro w’amazi bakaba hashize umwaka batarahabwa ingurane.

                               Imyaka umuyoboro wangije ba nyirayo ntibarahabwa ingurane hashize umwaka

Ni abaturage barenga 100 bavuga ko bangirijwe imyaka yabo bangirijwe imyaka yabo n’umuyoboro w’amazi WASAC yabegereje.

Imyaka yangijwe irimo urutoki, imyumbati, ibijumba, amateke n’ibindi bihingwa nibyo aba baturage basabira ingurane.

Mukakabanda Madeleine wo mu Mudugudu wa Karambo, mu Kagari ka Murama, avuga ko abakozi ba WASAC babanje gukora ibarura ry’imitungo yabo yose mbere yuko imirimo yo gushyiraho umuyoboro itangira.

Mukakabanda avuga ko babawe amafishi ngo buzuze umubare w’imitungo yabo kugira ngo ariyo bifashisha mu kubishyura, baza kubabwira ko ntayo babonye.

Yagize ati: ”Kuva mu mwaka wa 2020, batubarurira, kugeza ubu nta ngurane turabona kandi imirimo yararangiye.”

Ngendahimana Ephron avuga ko mu barenga 100 bangirijwe imyaka yabo, Abantu 9 gusa muribo nibo bishyuwe ingurane z’imitungo yabo.

Yagize ati: ”Mu masezerano twari twagiranye bagombaga kutwishyura mbere yuko imirimo itangira, ariko batubeshyaga ko amafaranga bayohereza kuri konti zacu cyane ko twumvaga ko ari igikorwa cy’iterambere tubonye turabyemera.”

- Advertisement -

Ngendahimana avuga ko bongeye kubaza aho ayo mafaranga ageze, bababwira ko nta mafishi yabo bafite, akavuga ko usibye inzego z’ibanze babona, nta mukozi w’iki kigo cya WASAC twongeye kubona twagerageje kuvugana n’abakozi b’umushinga w’ikigo gishinzwe isuku n’isukura cyahawe isoko yo kwegereza abaturage amazi, tunabaha ubutumwa bugufi, ntibasubiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko bagiye kubaza abakozi ba WASAC kugira ngo bishyure aba baturage imitungo yabo yangirijwe.

Yagize ati: ”Niba hari abaturage batarishyurwa tugiye kubisubiramo bishyurwe hatabuze n’umwe.”

Gusa muri bantu bakeya bishyuwe ingurane, hari ababwiye UMUSEKE ko hari abahabwaga amafaranga y’ingurane itariyo kuko hari abangirijwe imyumbati, bandikirwa ko ayo babonye ari ingurane z’ibijumba.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Mu barenga 100 bangirijwe imyaka, abagera ku bantu 9 nibo bamaze guhabwa igikombe ingurane gusa.
Bamwe mu baturage bangirijwe imyaka yabo, bavuga ko imirimo yarinze irangira batabonye amafaranga y’ingurane.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.