Abapolisi 2 barafunzwe bakekwaho gusambanya abana b’abakobwa

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abapolisi babiri bo mu Murenge wa Cyabingo mu  Karere ka Gakenke batawe muri yombi bakekwaho  gusambanya abana b’abakobwa babiri   bari munsi y’imyaka 18.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yirinze kuvuga aho aba Bapolisi bafungiye

Amakuru avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Nyakanga 2021  saa saba, ubwo aba Polisi bashinzwe kugenzura  ibizamini by’umwaka wa Gatatu mu  cyiciro rusange (Tron- Commun), ku ishuri ryisumbuye rya Cyabingo mu Karere ka Gakenke, bafataga abo bakobwa biga kuri iryo shuri babajyana mu cyumba ari naho bikekwa ko basambanyirijwe.

 

Uko Polisi yabwiye UMUSEKE….

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yemereye Umuseke ko aba Bapolisi bamaze gutabwa muri yombi nubwo yirinze kuvuga aho bafungiye kugeza ubu.

Yagize ati “Hari Abapolisi babiri bakekwaho kuba barasambanyije abana. Ntibiremezwa kuba barasambanyijwe baracyakorerwa ibizamini ndetse n’abana barabihakana. Abakekwa ni babiri n’abana bafashwe ibizamini kugira ngo tumenye niba ibyo dukeka ari byo.”

CP Kabera yavuze ko inzego zibishinzwe zikibikurikirana kugira ngo hatangazwe ukuri kwabyo.

 

- Advertisement -

Abana b’abahungu bafungiranye Abapolisi bari bamaze kwinjiza abakobwa mu nzu…

Hari amakuru ko abo bapolisi bamaze kwinjiza mu cyumba abo banyeshuri, bashyiramo umuziki ku buryo nta muntu wari kumenya ibibera imbere.

Ubwo  abandi banyeshuri b’abahungu babonye binjira muri icyo cyumba, bazanye ingufuri ku rugi maze bahamagara ubuyobozi bw’ikigo  ndetse haza n’ukuriye Polisi mu Murenge wa Cyabingo.

Inkuru imaze kuba kimomo, Umuyobozi wa Polisi mu Murenge, yafunguye icyo cyumba maze asohora abo bapolisi batangira gukurikiranwa.

Ni mu gihe abo banyeshuri bo bagiye gukorerwa ibizami kwa muganga kugira ngo hamenyekane ukuri niba koko barasambanyijwe nubwo bo bakomeje gukora ibizamini.

Kuva ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 mu gihugu hose hari gukorwa ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye (O’Level), igisoza icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye (A’Level) ndetse na TVET.

Muri rusange abanyeshuri biyandikishije mu gukora ibizamini bya Leta ni 122,320 mu cyiciro rusange, barimo abahungu 67,685 n’abakobwa 54,635.

Abanyeshuri biyandikishije mu gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ni 52,145; barimo abahungu 22,894 n’abakobwa 26,892 biga mu mashuri yisumbuye n’amashuri nderabarezi, ndetse na 22, 779 bo mu mashuri y’ubumenyingiro.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW