FERWAFA yishyuye Jerôme Dufourg miliyoni 120Frw ku bwo kumwirukana binyuranije n’amategeko

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryishyuye Jerôme Dufourg ibihumbi 119 by’amadolari ya Amerika (119,000 USD) bibanje kwemezwa n’inkiko.

Dufourg yari ashinzwe amasoko mu 2015 ubwo Azam TV yasinyanaga na FERWAFA amasezerano y’imikoranire

Dufourg yari ashinzwe amasoko mu 2015 ubwo Azam TV yasinyanaga na FERWAFA agomba kubonamo 5% ariko ntayabone.

Nyuma y’uko Dufourg abonye ko batinze kumwishyura, yagannye inkiko abifashijwemo n’umunyamtegeko we bityo batsinda urubanza.

FERWAFA yishyuye Dufourg 119,000,000 FRW ariko inasabwa kongeraho 2,190,000 FRW z’uko batubahirije ibyari mu masezerano bagiranye uwari umukozi wabo mu buryo butubahirije amategeko.

Nyuma yo kurega FERWAFA mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ndetse akanarutsinda, Ferwafa yaje kujuririra imyanzuro y’urukiko, bitabaza urukiko rukuru narwo ruza gutegeka Ferwafa kwishyura uyu mugabo ibihumbi 119$ (119,578,250 Frws), ndetse bakishyura n’andi 2,190,000 yo kuba yarirukanywe mu kazi hatubahirijwe amategeko.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW