Karongi: Bamwe mu batishoboye mu Murenge wa Gitesi bahawe amatungo magufi ngo abazamure

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umushinga RW0574 Kirambo wa Compassion International, watanze amatungo magufi ku baturage bo mu Murenge wa Gitsesi, mu Karere ka Karongi, abayahawe basabwe kuyitaho kugira ngo azarusheho guhindura ubuzima bwabo.

Abaturage bavuga ko amatungo bahawe azazamura imibereho yabo

Abaturage bashimye ubufasha bahabwa n’umushinga burimo amatungo magufi ndetse no gusanirwa inzu.

Ubuyobozi bwa EPR Presbytery ya Rubengera na Compassion International burabasaba abaturage gufata neza ibikorwa bakorerwa kuko biba bigamije kubakura mu bukene.

Abaturage bahawe amatungo magufi ndetse bamwe muri bo banamurikirwa inzu ebyeri basaniwe na Compassion International.

Bamwe mu bahawe amatungo bavuze ko agiye kubafasha kwiteza imbere kuko azabaha ifumbire bityo bigatuma imyaka yabo yera neza bakabona umusaruro ushimishije bikabavana mu bukene.

Banavuga ko bazafata neza ayo matungo kugira ngo azororoke na bo bazashobore koroza bagenzi babo mu gihe kiri imbere.

Dusabimana Odette umwe  mu bahawe ihene yavuze ko, nyuma y’igihe azayibyazamo inka ndetse n’irindi terambere.

Ati “Nishimiye itungo bamapaye ngiye kurifata neza n’ubwo ari ihene nzayorora neza  yororoke noroze n’abandi. Mfite intego ko nzayibyazamo inka.”

- Advertisement -

Abasaniwe inzu na bo bashimye igikorwa cy’indashyikirwa bakorewe kuko inzu babagamo mbere zari zigiye kubagwaho, imvura yagwa bakabura aho bakinga umusaya kubera kuvirwa none babonye inzu z’ikitegererezo.

Mukandayisenga Cecile ni umwe mu basaniwe inzu amaze imyaka icyenda  yaratawe n’umugabo amusigira abana batanu, yabaga mu nzu y’igice none na we yasaniwe inzu.

Yagize ati “Hashize imyaka icyenda umugabo wange yarantaye yigira ku Gisenyi aba bana twabanaga mu nzu ituzuye yadutayemo, najyaga guca inshuro rimwe na rimwe ngasanga banyibye kuko sinakingaga none bansaniye inzu ndabashimiye.”

Umuyobozi wa EPR Presbytery ya Rubengera Karangwa Prince arasaba abafashijwe gufata neza ibikorwa bakorewe bumva ko ari ibyabo.

Ati “Mwumve  ko aya matungo  ari ayanyu, si aya Compassion cyangwa EPR rero mugomba kuyafata neza abasaniwe inzu namwe ntimuzumve ko  umunsi idirishya ryagize ikibazo aritwe tuzagaruka ngo idirishya ryangiritse, ni mugaruke musane.”

Urimubeshi Emmanuel Umuyobozi wa Compassion International mu Karere ka Karongi yavuze ko ibyo bikorwa byose byahawe abo baturage bifite agaciro ka miliyoni 13Frw.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Sylvain Ngoboka
UMUSEKE.RW /Karongi