Myugariro wa APR FC Mutsinzi Ange yerekeje ku mugabane w’i Burayi mu igerageza

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Myugariro w’ikipe y’ingabo z’igihugu “APR FC ” Mutsinzi Ange yerekeje ku mugabane w’uburayi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

Mutsinzi Ange aramara ibyumweru bibiri mu Bubiligi

Yerekeje mu gihugu cy’Ububiligi mu igeragezwa mu ikipe ya Oud – Heverlee Leuven iri mu cyiciro cya mbere.

Oud – Heverlee Leuven yashinzwe muri 2002, yambara amabara y’icyatsi n’umweru iyo ikinira mu rugo, ikambara ubururu n’umutuku mu gihe ikinira hanze.

Iyi kipe ibarizwa mu Mujyi wa Leuven mu gihugu cy’Ububiligi.

Ange Mutsinzi akaba agomba kumara ibyumweru bibiri akora igeragezwa muri iyi ikipe.

Mutsinzi yageze muri APR FC 2019 avuye mu ikipe ya Rayon Sports.

Mutsinzi Ange yakiniye amakipe atandukanye arimo AS Muhanga ari na yo yazamukiyemo nyuma yerekeza muri Rayon Sports.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

Nshuti Innocent ari mu baherekeje Ange Mutsinzi ku kibuga cy’indege i Kanombe

 

Mutsinzi yabanje muri As Muhanga ubu akinira APR FC

UMUSEKE.RW